0 like 0 dislike
66 views
in Ibibazo byerekeye amadini by

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Iki kibazo cyagiye gikurura impaka kuva cyera mu mateka ya muntu, kuko abantu ntibemeranya ku byerekeye kumenya icyo idini ari cyo. IDINI Ni IKI?

Abagerageje gusobanura ijambo "IDINI", bemeranya ko Idini ari "Abantu bishyira hamwe, bakishyiriraho amategeko n'amabwiriza bagomba gukurikiza kugirango bagere ku Mana".

Uhereye kuri iki gisobanuro ubwacyo, Bibiliya ihamya ko nta Dini rishobora kugeza umuntu ku Mana, kuko ntacyo umuntu yakora ngo ayigereho, ahubwo icyari gutuma umuntu ahura n'Imana, Imana yo ubwayo yaragikoze, umuntu akaba asabwa kucyizera gusa: Mu idini, umuntu akora uko ashoboye ngo agere ku Mana, akagerageza kubahiririza amategeko n'amabwiriza yashyizweho n'idini, ariko birangira umuntu atabibashije, kuko nta muntu tuzi mu mateka y'isi wabashije kubahiriza aya mategeko n'amabwiriza, haba muri Bibiliya cyangwa hanze yayo.

Icyo Imana yakoze ngo itabare umuntu, ni uko Yo Ubwayo yaje isanga umuntu, aho kugirango umuntu asange Imana. Imana yabicishije mu Itorero ryayo. Mu idini, umuntu agerageza gusanga Imana, mu Itorero, Imana ni yo isanga umuntu. Nizere ko uwabajije iki kibazo atitiranya idini n'Itorero. 

Guhera cyera mu Isezerano rya cyera, Imana yagaragaje ko ibyo abana bageragezaga gukora ngo bagere ku Mana babicishi mu idini ryabo bari bafite icyo gihe, Imana yarabigaye kuko bariyirizaga, bageragezaga kubahiriza amategeko bari bafite... ariko Imana yo ahubwo yababwiye ko icyagira umumaro ari iki gikurikira: Imana yabivuze muri aya magambo isobanura IDINI NYAYO IYO ARI YO: 

Idini itaryarya ni yo Imana ishima

YESAYA 58:2-7  Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana. [3]“Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’ “Mbiterwa n’uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose. [4]Dore icyo mwiyiririza ubusa n’ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru. [5]Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira? [6]“Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose. [7]Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.

 
Ngiyo Dini y'ukuri uko Imana iyibona. 
Gusa nk'uko twabivuze, Idini ntirishobora kugeza umuntu ku Mana, kuko ibyo Idini risaba umuntu ntiyigeze abishobora, nta nubwo azabishobora. Ibyiza ni ukwemera ibyo Imana yo ibona twashobora, ntibigoye, ntibisaba amashuri, ntibisaba amafaranga. Ibyo ni ukwizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe, ubundi wamara kumwizera ukera imbuto z'abihannye. Uko wabigeraho, wakwegera bene so mu Itorero runaka, wahamenyera ibindi byinshi. Wenda ahari wakwibaza ati "Nahitamo gute Itorero"? Wakanda hano ukabona Igisubizo.
Murakoze, Uwiteka abagirire neza
...