77. Murebe urukundo rukomeye cyane

Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.



1. By Papi Clever & Dorcas Kanda hano ubashimire

2. By Kids Kanda hano ubashimire

3. By Patient Bizimana Kanda hano ubashimire

=========Amagambo yayo=========

1. Murebe urukundo rukomeye cyane
Twahawe n’Imana ihoraho
Twahinduw’abana b’Iman’ Ihoraho
Dukwiye kubana amahoro

Gusubiramo
Tuzanerwa cyane mw’ijuru
Tuzaririmbana n’abera
Tuzambikw’ikuzo
Mur’urwo rukundo
Nta marir’azaba mw’ijuru

2. Utugirir’ubuntu
Man’Ihoraho
Mu rugendo rwacu dufite
Utwoherereze umugisha Mukiza
Tubashe kukumenya Mana

3. Sinshaka gukorera abami babiri
Niko gukund’isi n’ijuru
Harih’abakunda ubutunzi bwo mw’isi
bakaburutisha ubw’ijuru

4. Harihw’abahamya b’urupfu rwa Yesu
Nibo barungurutse mu mva Yesu
ubwo yamaraga kuzuka mu mva
Hanyuma yagiye mw’ijuru

5. No mu gihe tugendera mur’iyi si
Tuyibonamo ibidushuka
Ariko dukwiye kunesha ibyo byose
Kuko arikw’Imana ibishaka

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...