Iki kibazo cyagiye gikurura impaka guhera cyera kugeza n'ubu ntikirumvikanwaho. Ntituri bwihandagaze ngo tuvuge ko tugiye guca impaka, ariko turahamya ko tugiye gutanga igisubizo gishingiye ku Ijambo ry'Imana no ku mahame Yayo.
Izi mpaka zishingiye ku gitangaza cya mbere Yesu yakoze: Yatashye ubukwe i Kana, agezeyo asanga vino yabashiranye, afata amazi ayahindura vino bayiha abatashye ubukwe baranywa. Ibyo bivugwa muri Yohana 2:1-11
Hari ibibibazo 2 byo kwibazwa:
1) Ese koko Yesu yahinduye amazi vino?: IGISUBIZO KITAJIJINGANYWAHO NI YEGO
2) Ese iyi vino yari isembuye? Yari irimo Alcohol ku buryo yasindisha? IGISUBIZO NTIKIVUGWAHO RUMWE, ariko tugiye kugisuzuma dukoresheje ibyanditswe byera. Turagisubiza mu ngingo esheshatu:
1) Guhamya ko Yesu yakoze inzoga ayikuye mu mazi i Kana, byaba bisobanuye ko nta cyaha kirimo kwenga ibisindisha no kubinywa, kandi ibi byaba bihabanye n'ibindi byanditswe dusanga mu Ijambo ry'Imana.
2) Iyo ufashe ingano y'amazi Yesu yahinduyemo vino, usanga iyi vino iramutse yari inzoga, Yesu ntiyaba yarakemuye ikibazo cy'icyo kunywa gusa, ahubwo yaba yarashishikarije abantu ubusinzi bwo ku rwego rwo hejuru! Ibi byaba bihabanye cyane n'abavuga ngo "kunywa gacye nta kibazo", ngo ikibi ni ugusinda: Mu by'ukuri, Yohana 2:6-7 hagira hati: "Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk’uko umugenzo w’Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’amazi. [7]Yesu arababwira ati “Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara."
Abasesenguzi benshi bahamya ko izi ntango esheshatu zashoboraga kujyamo amacupa y'amazi arenga 1,200. Reka tubishyire mu makaziye tumenyereye tuzi kugirango byumvikane neza: Amacupa 1,200 = Amakaziye 100! Ibaze rero Yesu ahaye abantu amakaziye 100 y'ibisindisha! Ntabwo byaba bikiri mu rwego rwo kunezererwa ubukwe, byaba byinjiye mu businzi!
3) Bibiliya itubwira ko Yesu yagiye guhindura amazi divayi, n'ubundi abo yari yasanze muri ubu bukwe bari bamaze guhaga, (Yohana 2:10) ku buryo banyweye vino yari ihari irabashirana. Kubera ko Bibiliya ivuga ko Yesu yabahaye vino iryoshye kurusha iyo yasanze barimo kunywa, Yesu aramutse yarabahaye vino isembuye, byaba bisobanuye ko n'iyo yasanze banywa yari isembuye. Kuba baranyweye vino yari ihari bagahaga, ntibyumvikana ukuntu Yesu yabongeza andi makaziye 100 kugirango bahage (basinde?) kurushaho! Ibi rwose Yesu ntiyabikora, kuko byaba bihabanye n'ibyo Bibiliya ivuga iti: Habakuki 2:15 “Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!"
4) Mu byanditswe byera, Iyo Bibiliya ivuze "vino" ishobora kuvuga vino isembuye cyangwa vino idasembuye. Yesaya 65:8 "Uwiteka aravuga ati “Nk’uko iseri ry’inzabibu rivamo umutobe bakavuga bati ‘Ntuwurimbure kuko ugifite umumaro’, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose."
None se ko vino ituruka mu mizabibu, ubu ntimubona ko hano Bibiliya yita vino "umutobe"? Dore noneho ibyo Yesu yivugiye: Matayo 9:17 "Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.” Uko bigaragara mu Ijambo ry'Imana, Vino ishobora kuba "umutobe" cyangwa igisindisha, ibi rwose nta mpaka bikwiriye gutera kuko birasobanutse.
5) Icya 5, ukurikije Bibiliya, iki gitangaza Yesu yagikoze mbere gato ya Pasika y'Abayuda (Yohana 2:13). Pasika yari umunsi wubahwa cyane, aho Abayuda bakuru bagombaga kumanuka bakajya i Yerusalemu kwizihiza uyu munsi mukuru wabaga rimwe mu mwaka. Na Yesu ubwe, uyu munsi mukuru yawujyagamo buri mwaka, mu myaka 3 yamaze mu murimo yagiyeyo inshuro 3 kuwizihiza.
Uyu munsi mukuru warubahwaga cyane, ukaba wararebaga abantu bose cyane cyane Abalewi bakoraga imirimo y'ubutambyi mu rusengero. Abalewi ubwabo (Abatambyi) bari barabujijwe mu buryo butajijinganywaho kunywa ibisindisha igihe bagikora uyu murimo.
Abatambyi babuzwa kunywa ibisindisha, bagikora umurimo: Abalewi 10:8-11 "Uwiteka abwira Aroni ati: " [9]“Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, [10]mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya, [11]mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.”
None se ubu muri ubu bukwe umuntu yahamya ko nta mutambyi wari urimo? None se Yesu yababuza kunywa ibisindisha, yarangiza akabibaha? Byongeye kandi, akabibaha mu minsi yegereje Pasika aho basabwaga kwiyeza no kwitandukanya n'icyabahumanya cyose? Ntabwo byaba byumvikana Yesu aramutse abikoze.
6) Icya 6 ari na cyo cya nyuma:
==> Ntabwo byakumvikana ukuntu Yesu yagaburira cyangwa yanywesha abantu ikintu Bibiliya ivuga ko ari umukobanyi, ikavuga ko gikubaganisha, ikanavuga ko ushukwa na cyo atagira ubwenge! Imigani 20:21 "Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.
==> Nta bwo byumvikana ukuntu Yesu yahindura amazi inzoga isembuye, mu gihe Ijambo rye rivuga ko azabona ishyano umuntu wese ugira imbaraga zo guturira ibisindisha. Yesaya 5:22 "Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha"
==> Nta n'ubwo byumvikana ukuntu Yesu yahindura amazi inzoga, mu gihe Ijambo rye rivuga ko bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha! Yesaya 5:11 "Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk’abasazi."
==> Byaba bitangaje cyane, Yesu avuze ati "mwirinde ibisindisha" yarangiza agatanga amakaziye arenga 100 y'ibisindisha! 1 Abatesalonike 5:6 "Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha"
==> Yewe, Bibiliya ivuga idaca ku ruhande ko "umuntu ugendana ururimi rubeshya ni we uhanura ibya vino.... Mika 2:11 “Umuntu ugendana umwuka w’umuyaga n’ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n’ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko."
UMWANZURO:
Dushingiye ku byanditswe byera twerekanye ndetse no ku bundi bushakashatsi twavuze, turahamya tudashidikanya ko, Yego Yesu yahinduye amazi vino i Kana, ariko iyi vino ntabwo yari igisindisha kuko na za vino zidasembuye zibaho nk'uko twabibonye muri Bibiliya. Gutekereza ko Yesu yahaye abantu ibisindisha byaba bitandukanye cyane n'inyigisho ze, ndetse byaba ari ubwa mbere naba mbonye Yesu avuga ikintu agahindukira agakora igihabanye n'Ijambo rye!
Murakoze, Mwuka Wera akomeze atube hafi, atwigishe kandi adusobanurire