0 like 0 dislike
23 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Urubanza rwa Yesu: Agahomamunwa

==================

Nibyo koko, uru rubanza rwari rurimo ibintu byinshi bidasobanutse kandi bidakurikije amategeko. 

Abanyamategeko bamwe muri iki kinyejana cyacu, banagiye bajyana case ya Yesu mu nkiko bashaka ngo Yesu arenganurwe *(?)*, bamwe babikoraga mu rwenya, ariko abandi babaga bakomeje bashaka kwerekana ubugome bwakorewe Yesu.

*1) Inteko iburanisha*: 

Ubundi ku gihe cya Yesu urukiko rwo hejuru rwabagaho rwitwaga *Sanhedrin*, rukaba rwari rugizwe n'abacamanza 71 bateranaga ku manywa y'ihangu, kandi bagaterana ari uko quorum yuzuye. Yesu amaze gufatwa, yajyanywe muri uru rukiko nijoro, icyari kigambiriwe byari ukugirango intagondwa zari zigize uru rukiko arizo ziruzamo zonyine, abandi bakangutse amazi yarenze inkombe!

Ikiyongera kuri ibi, iri joro mwibuke ko aba Juifs bari barimo kwitegura iminsi mikuru ikomeye, kandi cyaraziraga gukora umurimo wundi uwo ariwo wose keretse imyiteguro y'iminsi mikuru, ariko ibi barabyirengagije.

*2: Abagabo* (Witnesses). 

Amategeko ya Mose yabuzaga bidasubirwaho gucira umuntu igihano cyo gupfa hatabayeho abagabo bo kumuhamya ibyaha. Mu rubanza rwa Yesu, abagabo bahamagawe batanze ubuhamya buri vague, bikagaragaza ko bari baguriwe. Bibiriya irabivuga neza ko bari babuze ibirego, muri aya magambo:

*Mk 14:55* Nuko abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura.

Kubera izo mpamvu, byabaye ngombwa ko bashaka abagabo babaha ruswa ngo baze gushinja Yesu. ( *Matayo 26:59-60)*

*3) Abatamyi bakuru Ana na Kayafa*: Muri uwo mwaka, umutambyi mukuru wariho yitwaga *Kayafa*, akaba yari umukwe wa *Ana*. Yohana 18:13, hatubwira ko Yesu amaze gufatwa yabanje kujyanwa kwa Ana. Kubera iki? Ntibyari bikenewe, ahubwo byari bizwi ko Ana yari severe kurusha umukwe we Kayafa, ibyo byose byari inzira zo gukomeza ikibazo. 

Ikiyongera kuri ibi, Kayafa yari yararangije kugaragaza aho ahagaze n'urubanza rutaraba, *umucamanza ufata umwanzuro mbere y'urubanza nta butabera ashobora gutanga.* Dore uko Bibiriya ibivuga:

*Yh 18:14* Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye ko umuntu umwe apfira abantu.” (Ibi yabivuganye ubugome bwo kwicisha Yesu, ariko yaranahanuye!)

*4) Igihano cy'urupfu* : 

Muri ibyo bihe, mwibuke ko Abayuda bari mu bubata bw'Abaroma. Urukiko rwabo ntabwo rwari rwemerewe gukatira umuntu igihano cy'urupfu, ibyo bari babizi. Bo bacaga imanza zoroshye zijyanye n'imyemerere, Icyo cyari igihano gitangwa n'ubuyobizi bw'Abaroma gusa.

*5) Ihohoterwa*: 

Ntibisanzwe kumva umuburanyi ukubitirwa mu rukiko! (). Ibyabaye kuri Yesu ni agahomamunwa, abacamanza barahagurutse bakubita umuburanyi, bamupfura ubwanwa, bamucira mu maso, ijoro ryose kugeza mu rukerera! *Ni agahomamunwa*

*6) Icyemezo cya Pilato, agahomamunwa*: Yesu agejejwe kwa Pilato, Pilato yakoze enquete, asanga bidasubirwaho ko Yesu ari umwere. Yashatse uko yakwivanaho urwo rubanza arwohereza kwa Herode, Herode na we asanga ntacyo ashinja Yesu, amugarura kwa Pilato. Pilato yari azi 100% ko Yesu ari umwere, dore ko yari yanaburiwe n'umugore we! Pilato yaciye urubanza mu buryo butarabaho mu mateka, sinzi niba ruzongera no kubaho: 

Dore umwanzuro wa Pilato:

*Nkurikije ingingo ya.... Y'itegeko No.....; nkurikije iperereza nakoze, NSANZE UYU MUBURANYI ARI UMWERE. Ariko n'ubwo ari umwere, mukatiye igihano cy'urupfu!*(‍♀️‍♀️)

---------------------------

Ngurwo rubanza rw'amateka: akarengane, kwirengagiza amategeko, ihohoterwa, ruswa.... Uko byagenda kose, Imana yabikuyemo icyiza, *warakoze Yesu kumpfira*

Murakoze cyane

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...