0 like 0 dislike
1.6k views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (17.0k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.0k points)
 
Best answer

CHECK LIST Y'IBIMENYETSO BY'IBIHE BY'IMPERUKA, IBYASOHOYE N'IBITARASOHORA

-------------------------

*A* *Ibyavuzwe na Yesu ubwe mu kanwa ke* ( Matayo 24, Mariko 13, Luka 21)

*1)* Hazaza benshi biyita izina rya Kristo ✅

*2)* Muzumva iby'intambara, impuha z'intambara n'imidugararo.✅

*3)* Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami ✅

*4)* Hazabaho inzara ✅

*5)* Hazabaho ibyorezo by'indwara ✅

*6)* Hazabaho imitingito y'isi n'ibindi biza ✅

*7)* Abizera Yesu bazagambanirwa ngo bababazwe, ndetse bazicwa, bazangwa n'amahanga yose babahora izina rye ✅

*8)* Benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane ✅

*9)* Abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka bayobye benshi ku bw'ibimenyetso n'ibitangaza ✅

*10)* Ubugome buzagwira ✅

*11)* Urukundo rwa benshi ruzakonja ✅

*12)* Hazabaho ibitera ubwoba n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru ✅

*13)* Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe. ✅

*14)* Ubutumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose. ✅

------

*B* *Hari n'ibindi byavuzwe n'abahanuzi be:*

- Ubwenge buzagwira (Daniel 12:4) ✅

- Bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni (Pawulo, 1 Tim 4:1)✅

- Abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. (Pawulo, 2 Tim 3:1-5)✅

- Abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.(Pawulo, 2 Tim 3:13) ✅

- Bamwe ntibazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma. (Pawulo, 2 Tim 4:3)✅

--------

*100%* byarasohoye. *Igihe icyo aricyo cyose Yesu ashobora gutwara I torero.*

*Baravuga ngo Niko byahoze* (2 Pet 3:4

[4]babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw'isi.”)

 Ikibazo ni iki: *Ese Abakristo turabibona?*

Yesu yaratuburiye ati:

[32]“Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

[33]Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. ( *Matayo 24:32-33*)

_Umunsi umwe, vuba bitari kera, tuzirirwa mu isi twe kuyiraramo, cyangwa tuyiraremo twe kuyirirwamo_

*Ibyah 22:20: Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.”Amen, ngwino Mwami Yesu.*

*Blesssings*

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...