76. Yemwe mwa bushyo bw’ Imana
Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.
1. By Ndutira Denyse
Kanda hano umushimire
2. By Nziza Innocent
Kanda hano umushimire
=========Amagambo yayo=========
1. Yemwe mwa bushyo bw’ Imana
Mwihangan’ ibihe bito
Muri wa murw’ uhoraho
Muzabonay’ Ibyishimo
Hasigay’ igihe gito,
Intambar’ ikazashira.
2. Ntukarogwe mur’ iyi si
Ntuka rek’ Imana yawe
Mu makuba no mu byago
Kurikir’ Umwami Yesu
Buri munsi, buri munsi
Aguha ku nesha byose.
3. N’ unanirwa mu rugendo
Inzir’ imaze kuramba
No mu makuba y’ iyi si
Iman’ izakuruhura
Hazabah’ umunezero
Wo kunezez’ umugenzi.
4. Ni twizera tuzabona
Cya gihugu cyo mw ijuru
Kand’ iyo n’ inkuru nziza
Nta bizatugerageza
Turi hafi, turi hafi
Yo guhurira mw ijuru.
5. Ni dutumirwa n’ urupfu
Tuzimukan’ ibyishimo
Ibyo twiringiye byose
Tuzabibona mw ijuru
Hazab’ amahoro menshi
N’ umunezer’ uhoraho.