75. Umva iri jambo ni iryo kwizerwa
1. Umv’ iri jambo n’ iryo kwizerwa
N’ iryo kwemerwa n’ abantu bose
Yuko twahaw’ Umukiza Yesu
Yaje gukiza abanyabyaha
2. Nar’ uwa mbere mu banyabyaha,
Ariko nsigaye nezerewe
Umukiza wanjye, Yesu Kristo,
Yanyogesheje ya maraso ye
3. Yesu Mukiz’ ari hamwe natwe,
Akor’ imirimo nk’ ukw ashaka
Acan’ umuriro we muri twe
Ni nde wabasha kumuzitira?
4. N’ ibipfamatwi bibasha kumva,
Ndetse n’ ibimuga bikagenda
N’ abanyabibembe barakizwa
Ubutumwa bwe buramamazwa
5. Mwami Yesu, duh’ Umwuka Wera
Umuduhuhireh’ uyu munsi
Shayur’ abarohamye mu byaha,
Ubamurikire bagaruke
6. Ugurur’ ijur’ ugush’ imvura,
Ahu magaye nko mu butayu
Uhahindure kub’ ahatoshye
Havuz’ impundu z’ umunezero
7. N’ abapagani bakunamire
Bagupfukamire bakuramye
Ukwiy’ ishimwe ku bantu bose
N’ icyubahiro, Haleluya!