74. Hariho igihugu cyiza cyane
Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.
1. By Papi Clever & Dorcas
Kanda hano ubashimire
=========Amagambo yayo=========
1. Harihw igihugu cyiza cyane
Gituwemo n’ abanezerewe
Nta bgo batinya bomb’ atomike
Baririmb’ indirimbo z’ ishimwe.
2. Ibyaho byose ni byiza cyane
Har’ uburuhukiro’ bw’ ukuri
Nta magamb’ atey’ ison’ abayo,
Nta n’ imfubyi zihakubitirwa
3. Icyo gihugu si nk’ icyo mw isi
Kukw ibyaho byose bitunganye
Bene Dat’ icyo nifuza n’ iki:
Kuzababonayo muririmba
4. Mbese ni kiguzi ki dutanga
Kwinjira mur’ uwo murwa mwiza
Nta kiguzi na kimwe twatanga,
Yesu yishyuriy’ i Gologota