73. Nshut’ iby’ ushidikanyamo

1. Nshut’ iby’ ushidikanyamo
Ubishyir’ Umwami Yesu
Uwizer’ Umwami Yesu
Nta bw’ azakorwa n’ isoni

Gusubiramo
Ndakwizeye, ndakwizeye
ndakwizeye, Mwami Yesu
Ndakwizeye, ndakwizeye,
Nizey’ iryo jambo ryawe

2. Wihan’ ibyo byaha byawe,
Wezwe no mu maraso ye
Kand’ ara kwambik’ ukuri
Kugez’ ubw’ azakujyana,

3. Imiruho yawe yose,
Uyerek’ Umwami Yesu
Naho waca mu gicucu
Nta bwo Yesu yakureka

4. Kand’ umunezero wawe
Umenyekane kwa Yesu
Ni we Mwami muri byose
Niw’ uzaguh’ umugisha

5. Wiyegurir’ Umukiza,
Muh’ ubwe nge n’ umutima,
Kukw ashaka gu tunganya
Ubugingo bwawe bwose

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...