0 like 0 dislike
315 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (17.0k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.0k points)

Iki kibazo ni cyiza kandi gikunze kwibazwa na benshi. Bibiriya ntabwo itinda ku bijyanye n'ibikorwa rw'imyidagaduro, gusa iratuburira ikadusaba gucunga neza niba buri cyose dukora cyangwa tuvuga gihesha Imana yacu icyubahiro: Abakolosayi 3:17 "Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo." Ikindi, n'iby'ukuri ko turi ab'umudendezo, ariko buri Mwizera wese agomba gukora uko ashoboye kose ku buryo umudendezo we utabera ikigusha abadakomeye. 1 Abakorinto 8:9  "Ariko mwirinde kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato"

Iyo tuvuga ibikorwa by'imyidagaduro, akenshi tugusha ku biribwa n'ibinyobwa, kwifatanya n'abandi mu bikorwa byo kwinezeza, kuganira n'ibindi, imikino, gutembera, kwinezeza n'ibindi. Byose Bibiriya ifite icyo igenda ibivugaho:

1) Ibiribwa n'ibinyobwa: 1 Abakorinto 8:8 "Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka."  Icyo Bibiriya itubwira hano si uko ibyokurya ari bibi, ahubwo idusaba kutabishyira ku mwanya w'imbere.

2) Kwifatanya n'abandi: Uko bishobotse, Bibiriya itubuza kwifatanya n'abatizera. Igihe bibaye ngombwa kwifatanya na bo muri ibi bikorwa by'imyidagaduro, Umukristo agomba kuba maso kugirango batatuvana mu murongo n'indangagaciro ziboneye. 2 abakorinto 6:14 Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? [15]Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? [16]Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.

3) Ibiganiro. Umuntu ni ikiremwa kiba mu bandi (Social). Mu bikorwa by'imyidagaduro habamo n'ibiganiro, ariko hari amabwiriza dukura muri Bibiriya umukristo agomba kwitwararika: Abefeso 4:29 "Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha."

4) Imikino. Si icyaha rwose kuba umukristo yakina imikino runaka, ndetse no kuyireba nta cyaha kirimo ubwabyo, gusa muri iyi si yuzuyemo ubushukanyi n'amayeri ya satani, no mu mikino satani ntiyahatanzwe ku buryo hari imikino ifitanye isano n'isi y'umwijima umukristo adakwiriye kwitabira.

NOTE yihariye ku bijyanye n'imikino: Hari "imikino njyarugamba" abakristo bakwiriye kwitondera, iyi ni yayindi izwi mu ndimi z'amahanga nka "arts martiaux" (Martial arts). Ababizi neza bavuga ko iyi mikino ibarizwamo ubwoko bugera kuri 15, ariko iyamenyekanye cyane ku rwengo mpuzamahanga ni Karaté, Judo, Kung Fu, Tai-Chi-Chuan, na Taekwondo.  Ikizwi neza ni uko iyi mikino ifite inkomoko imwe, kandi ikaba izwiho gutoza cyane abayikina ibyo bita mu ndimi z'amahanga "Meditation transcendatale". Izi meditation ni uburyo bwo guceceka ugatekereza ku kintu kimwe umyanya munini, ku buryo abazimenyereye bagera ku rwego rwo kubasha gutandukanya umwuka n'umubiri, umwuka we ukaba wakora ikintu umubiri utabigizemo uruhare! Iyi mikorere ihabanye cyane n'inyigisho za Bibiriya, kuko Bibiriya ihamya ko igihe cyose umuntu akiri mu isi ari muzima, ibintu 3 bimugize biguma hamwe kugeza igihe umuntu apfiriye, ubugingo bukamuvamo (vie), umwuka ugasubira ku Wawutanze, umubiri na wo ugasubira mu gitaka aho waturutse.

Abakristo bagomba kubyitondera cyane, bakagisha inama ababifitemo ubumenyi mbere yo kwitabira mwene iyi mikino ya martial arts. Ibisigaye, n'ubwo imikino atari mibi no kuyitabira ubwabyo atari icyaha, umukristo wese agomba kumenya ko nk'uko Bibiriya ibivuga, igihe dutoza umubiri tugomba kumenya no kwitoza kubaha Imana. 1 Timoteyo 4:8-9 "Kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo. [9]Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose.

Ntabwo ari icyaha rwose kuba umukristo yafata umuryango bakajya ku mazi kuruhuka, bagatembera.... si na bibi kujyanayo na benedata mu matsinda runaka mugatembererayo kubera impamvu zitandukanye, ariko nanone, Ukuri guhari ni uko  Umukristo wageze ku musaraba agomba kuryohherwa n'ibitaramo bihimbaza Imana, ndetse akagera ku rwego atakinezezwa n'ibitaramo bisanzwe twita secular. Imyidagaduro ihesha Imana icyubahiro ntibuze rwose, iyo ni yo ikuza umuntu ikamuvana ku rwego rumwe ikamugeza ku rundi.

Murakoze, uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...