72. Imana iri hamwe natwe

1. Iman’ iri hamwe natwe
Kugira ngw idukomeze
Ijuru rifit’ ibihu
Byo kutuzanir’ imvura

Gusubiramo
Utwumvire, Mana yacu,
Duh’ umugish’ uyu munsi
Turagutegerej’ ubu
Tuvubir’ imvura yawe

2. Iman’ iri hamwe natwe
Hano hahinduts’ ahera
Twese turategereje
Kuzuzwi imbaraga zawe

3. Iman’ iri hamwe natwe
Turasaban’ ukwizera
Mana can’ uwo muriro
Mu mitima yacu twese

4. Ugurur’ ijuru, Mana,
Uduh’ imbaraga zawe
Duh’ umugish’ uyu mwanya
Kubw’ ubuntu bgawe, Mana

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...