0 like 0 dislike
402 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by
Urugero nko muri 2 Samuel 12:14, Imana yahannye Dawidi gupfusha imfura ye na Batisheba kubera yatumye izina ry’Imana ritukwa mubanzi be.

Ubwo twebwe byagenda gute ikintu nkicyo kitubayeho?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo cyiza kandi abantu bakunze kwibaza cyane, ahanini kwibaza iki kibazo tubiterwa no kureba mu isezerano rya cyera tugasanga uko Imana yigaragajemo bitandukanye cyane n'uko yigaragaza mu isezerano rishya turimo.

Uwabajije iki kibazo yatanze urugero rwo muri  2 Samuel 12:14, aho Imana yahanishije Dawidi gupfusha umwana kandi icyaha cy'ubusambanyi cyari cyakozwe na Dawidi. Uru ni rumwe mu ngero nyinshi kuko mu isezerano rya cyera tubona Imana yiyereka abantu cyane,  tubona Imana ivugisha abahanuzi n'ijwi ryumvikana mu matwi y'umubiri, ariko kandi tunabona Imana ihaniraho abanyabyaha nko muri urwo rugero rwa Dawidi n'ahandi henshi, bigatera bamwe gutekereza ko mu Isezerano rya cyera Imana yego yiyerekaga abantu cyane, ariko kandi ngo yari n' Imana y'uburakari n'umujinya mwinshi mu gihe mu isezerano rishya yiyerekana nk'Imana y'urukundo n'impuhwe nyinshi.

Ukuri guhari ni uko Imana yo mu isezerano rya cyera ari na yo Mana yo mu isezerano rishya, ndetse rimwe mu mahame ya kamere y'Imana ni uko Imana idahinduka. Ibyo Bibiriya ibihamya muri aya magambo: Malaki 3:6 “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho."  ndetse Bibiriya inabishimangira muri aya magambo: Yakobo 6:12 Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.

None se ko Imana idahinduka, kandi bikaba bigaragara ko uko yakoraga mu isezerano rya cyera atariko ikora mu isezerano rishya? Iki kibazo gisobanuka neza iyo umuntu abanje gusobanukirwa impamvu Imana yaduhaye Bibiriya: Impamvu nyamukuru ni ukugirango itugaragarize umugambi wayo ku muntu. Kumenyesha umugambi w'Imana ku muntu byasabye Imana kubikora mu buryo umuntu abasha kubisobanukirwa. Iyo Imana ibikora mu buryo bw'Ubumana, ntacyo twari kumenya, kimwe n'uko iyo Yesu atwiyereka mu bwiza bwe bwose, nta n'uwari kumureba mu maso. Ibyo rero byasabye Imana kutwigisha buhoro buhoro mu buryo bwa kimuntu: Aho yashakaga kutwigisha urukundo yerekanye urukundo, aho yashatse kutwigisha impuhwe yatweretse impuhwe, aho yashatse kutwereka ko ishobora guhana icyaha yaragihannye.

Haba nu isezerano rya cyera cyangwa irishya, tubona Imana yuzuye urukundo n'imbabazi. Tubona Imana yifuza ko abo yaremye bayigarukira ikabaha ubugingo buhoraho mu munezero. Tubona Imana ikora ibishoboka byose ngo itwigishe: Mu isezerano rya cyera yakoresheje abahanuzi cyane, bigera mu isezerano rishya aho yaduhanye Umwana wayo w'ikinege ngo umwizera atarimbuka. (Yohana 3:16)

Dusubize igisubizo mu buryo butomoye: YEGO RWOSE BIRASHOBOKA KO IMANA YABANA NATWE NK'UKO YABANAGA N'ABANTU MU ISEZERANO RYA CYERA. Ntihinduka, habe n'igicucu cyo guhinduka. Icyo idusaba ni ukuyizera no kuyumvira. Dusabwa kuyemerera igakorera muri twe. Cyera yaravugaga n'ubu iravuga, yarakoraga n'ubu irakora, yarakundaga n'ubu irakunda, yifurizaga ibyiza abana bayo n'ubu irabibifuriza, ariko kandi, tugomba no kuzirikana ko ubutabera bwayo no gukiranuka kwayo byemeje ko icyaha kigomba guhanwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Inzira yonyine yo gukira ingaruka z'icyaha, ni ukwizera inzira Imana yadushyiriyeho. iyicishije mu gitambo cy'Umwana wayo watwitangiye kugirango ahinduke impongano y'ibyaha byacu. 1 Yohana 4:10  "Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu."

Murakoze, uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...