0 like 0 dislike
438 views
in Inyigisho kuri Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

NOTE: Iki ni igice cya kabiri. Ni byiza kubanza ugasoma igice cya mbere, wakanda hano

7) KUZA KW'IDINI RYA ISLAM N'URUHARE RWARYO MU MAKIMBIRANE NA ISRAEL

Muri iri sezerano rishya turimo, ntitwabura kuvuga ikintu cyabaye mu mwaka wa 610 nyuma ya Yesu, na cyo kikaba cyarabaye intwaro ikomeye y'abarwanya Isirayeli: Muri uwo mwaka wa 610, Muhammad yashinze idini ya isilamu, iri dini ryatangiriye muri Arabiya Sawudite, rigenda rikura vuba kandi rigira imizi ikomeye mu bihugu by'abarabu cyane. Abasengera muri iri dini, bavuga ko Muhammad ajya kujya mu Ijuru yashinguye ibirenge bye i Yerusalemu, ndetse n'ubu tuvugana, aho ngo yaba yarahagurukiye ajya mu ijuru ari kumwe na Marayika Djibril, ubu hubatswe umusigiti witwa "Dome of the Rock", ibi bikaba bituma Abisilamu bafata uyu murwa wa Yerusalemu nk'umurwa wera ukwiriye kuba uwabo, ariko cyane cyane, uyu musigiti ufatwa na Islam nk'ahantu ha kabiri hatagatifu kuri bo, nyuma ya Maka aho Muhammad yavukiye. 

Kuba Abasilamu bafata Yerusalemu nk'umurwa mutagatifu kuri bo, n'Abaheburayo bagafata yerusalemu nk'umurwa wera kuri bo, ni impamvu ya mbere itera amakimbirane ahoraho muri aka gace.

8) ISRAEL + PALESTINE + ABARABU + ISLAM MU KINYEJANA CYA 20 N'ICYA 21 TURIMO

Mu kinyejana cya 20 kugeza hagati yacyo, (ubwo ni mu myaka 1900 - 1945), Abayahudi bari baratataniye hirya no hino ku isi, ubutaka bwitwa ubwabo bwabaga mu mpapuroro gusa, nta gihugu cyitwa Israel cyabagaho, aho Israel iri ubu hategekwaga n'ubwami bwitwaga "Empire Ottoman". Muri iyo myaka, ahitwa Israel ubu habagamo abayuda bacye cyane, abandi bari baratataniye hirya no hino ku isi. 

Uku gutatana kw'abayahudi ku isi yose, na byo ubwabyo byari inkurikizi n'umuburo Imana yari yarabahaye cyera cyane ibivugiye mu kanwa ka Mose, mu myaka irenga 3,500 mbere. Bibiriya ibivuga muri aya magambo: Gutegeka kwa kabiri 28:15,25,62 "Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho. [25]Uwiteka azatuma uneshwa n’ababisha bawe bagushyire imbere, uzaca mu nzira imwe ubasanganiye ubahunge uciye mu nzira ndwi, uzateraganwa mu bihugu by’abami bo mu isi bose. [62]Muzasigara muri bake, nubwo mwari muhwanije ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe. [64]Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga yose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi mpera yayo, kandi uzakorererayo izindi mana utigeze kumenya, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, z’ibiti n’amabuye.

Ariko rero, ku bw'umutima w'impuhwe n'imbabazi z'Imana yacu, Imana yanahanuye nanone ko amaherezo, ahagana mu minsi ya nyuma, izongera ikusanye abayuda bazaba barasigaye ibagarure mu gihugu cyabo. Yeremiya 23:7-8 [...] [8]ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw’inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.”

- Mu myaka ya za 1930-1945, Abayahudi bakorewe itotezwa rikomeye hirya no hino ku isi, ariko by'umwihariko mu budage ku ngoma ya Adolphe Hitler bakorewe genocide iteye ubwoba, aho Hitler yishe abayahudi barenga miriyoni 6. 

- Mu mwaka wa 1947, umuryango w'abibumbye (UN) wafashe umwanzuro wo gushakira ubutaka Abayahudi bari basigaye, ndetse abenshi bari baratataniye hirya no hino ku isi batangira gutaha ku bwinshi. Birumvikana ko ubutaka bwa Israel bwari butuwe n'abarabu cyane cyane, umwanzuro wa UN wategetse ko 55% by'ubwo butaka buhabwa abayahudi, 45% bugahabwa Palestine ituwe n'abarabu, 80% muri bo bari Abayisilamu. (Icyo gihe ubwo butaka bwose bwari mu bukoloni bw'Abongereza)

- Muri uwo mwanzuro wa UN muri 1947, Umujyi wa Yerusalemu wagizwe umujyi ujyengwa n'umuryango-mpuzamahanga, ntiwitwe umurwa w'abayahudi cyangwa uw'Abarabu bo muri Palestine. 

- Tariki 14/05/1948, Abayahudi basohoye itangazo ritunguranye, rivuga ko hashinzwe igihugu cyitwa Israel kandi gifite umurwa mukuru Yerusalemu. Iyi ni itariki y'amateka, kuko ku ncuro ya mbere mu mateka y'isi hari hagiyeho igihugu cy'abayahudi bwite cyitwa Israel.

- Israel ikimara gushingwa, ibihugu by'abarabu biyikikije byahise byishyira hamwe bishora intambara bitera Israel. Mu buryo bwatunguye benshi, Israel yihagazeho, itsinda iyo ntambara ndetse ifata n'ubundi butaka ibukuye ku bihugu byayiteye. Nyuma y'imishyikirano, Israel yasubije ubutaka bw'abandi, ndetse yemera ko Yerusalemu igabanywamo kabiri, hakaba igice cy'Abayuda n'igice cy'Abarabu biganjemo Abayisilamu. (Iki gice cy'Abarabu ni cyo kiswe "Jerusalem-est")

- Mu mwaka wa 1967, Israel yatangije intambara izwi cyane ku izina rya "Guerre de 6 jours" , ni intambara Israel yarwanyijemo ibihugu by'Abarabu biyikikije icyarimwe, iyitsinda mu minsi 6 gusa, ndetse Israel yisubiza ku ngufu umujyi wa Yerusalemu wose.

- Muri 1973, ibihugu by'abarabu bikikije Israel byongeye kwishyira hamwe biterera icyarimwe Israel biyitunguye mu giye Israel yari irangariye mu munsi mukuru bagira witwa "Kippour", gusa kimwe n'izindi ntambara zose, Israel yatsinze iyi ntambara byihuse ndetse yongera kwiyegurira uduce tumwe na tumwe twa Palestine.

- Kuva 1973 kugeza ubu muri 2023, imyaka 50 irashize, muri aka karere k'uburasirazuba bwo hagati ntihigeze haba agahenge. Hagiye habaho amakimbirane n'intambara zitandukanye, hagiye habaho intambara z'urudace.... zose uwazandika yakwandika igitabo. Zose muri rusange zishyamiranyije ibice bibiri: Ku ruhande rumwe, Abarabu biganje mu idini ya Islam batemera ko habaho igihugu cyitwa Israel, ku rundi ruhande, Abayahudi bemeza ko buriya butaka babuhawe n'Imana, na Yerusalem ikaba ari umurwa wera badashobora kurekuru n'iyo byagenda bite.

9) ISRAEL NA PALESTINE KURI UBU:

==> Kuri ubu, Palestine si igihugu cyemewe, ahubwo ni ubutaka Abanyapalestine bahawe na UN bukaba buyobowe n'ishyaka ryitwa OLP (Organisation pour la Liberation de la Palestine). Palestine iciyemo ibice bibiri: igice kinini kizwi nka Cisjordanie (West bank), hakaba n'akandi gace kitwa Gaza kadafatanye na Cisjordanie. 

Palestine kuri ubu muri 2023

Aka gace ka Gaza gasa nk'akiyomoye kuri Cisjordanie kuko kayobowe n'umutwe w'iterabwoba witwa Hamas, iyi hamas ikaba ari yo ihora ishoza amakimbirane kuri Israel guhera cyera. Iyi Gaza kandi si nshya, kuko no muri Bibiriya irazwi mu isezerrano rya cyera, aha ni hahandi Samusoni yanoborewemo amaso, ninaho yapfiriye (Abacamanza 16:21). Ibi bya Samusoni byabaye hashize imyaka irenga 3,200; ariko na n'ubu murumva ko rukigeretse: Aya makimbirane si ay'ubu!

==> Kuri ubu Israel yo ni igihugu cyemewe muri UN. gusa umurwa mukuru wacyo ntuvugwaho rumwe: Israel yemeza ko capital yayo ari Yerusalemu, ibindi bihugu byinshi byo bikemeza ko ari Tel Aviv, ku buryo na za ambassades nyinshi ziba hano Tel Aviv. Israel ni yo igenzura Yerusalemu yose, gusa biciye mu mishyikirano itandukanye, Abisilamu bagiye bagenerwa ahantu hatandukanye ho gusengera no gutura muri Yerusalemu, ku buryo nk'ahantu hahoze urusengero rwa Salomon ubu hari imisigiti ibiri.

Aha hantu hubatse imisigiti y'Abisilamu na ho ni ikibazo hagati muri Isirayeli: Ni hahandi hitwaga Moriya mu isezerano rya cyera aho Abraham yari agiye gutambira Isaka. (Itangiriro 22:2). Ni naho kandi Salomon yari yarubatse urusengero rwiza cyane rwaje gusenywa na Nebukadinezari. (2 Ingoma 3:1). (Wakanda hano ugasoma amateka arambuye y'insengero zagiye zubakwa hano n'uburyo amaherezo iyi misigiti izasenywa hakubakwa urundi rusengero)

10) AMAHEREZO NI AYAHE?

Ubu tuvugana muri 2023, Abitwa Abayahudi (Juifs) abenshi muri bo si Abakristo, abenshi nta n'ubwo bemera Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'isi. Israel ituwe n'abaturage bagera kuri miriyoni 9.7 (2023), muri bo abakristo ni 2% gusa,  mu gihe igice kini kigizwe n'abari mu idini ryitwa Judaism ritizera Yesu nk'umwami n'umukiza (80%)! Abandi 14% ni abisilamu.

Uku kutizera Yesu kw'Abayahudi si uko ari ibigande, ahubwo Bibiriya ivuga idaca ku ruhande ko "Imana yabanangiye imitima kugirango twebwe abanyamahanga tubone uko dukizwa, ariko amaherezo Abisirayeli bose bzakizwa bizere Yesu. (Abaroma 11:25-26)

Ibyinshi birambuye ku byerekeranye n'amaherezo y'izi ntambara z'urudaca, mushobora kubisanga mu cyiciro cy'ibibazo byerekeranye n'ibihe by'imperuka, wakanda hano ukabireba.

Murakoze, Uwiteka abishimire

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

554 questions

133 answers

52 comments

813 users

...