Ubu nandika iyi article, tariki 15 Ukwakira 2023, Israel iri mu ntambara imazemo icyumweru n'umutwe wa Hamas ukorera i GAZA mu gace kahariwe Palestine. Iyi ntambara si iya mbere, si iya kabiri, si iya gatatu, si n'iya nyuma muri aka gace gahoramo amakimbirane atarangira.
Palestine ubwayo si igihugu cyemewe muri UN. Abaturage bacyo ahanini ni abarabu bo mu idini ya Islam, ariko hatuyemo na bacye bo mu idini ya Judaism n'abakristo bacye cyane. Ubutaka bwa Palestine ni buto, bufite ubuso bwa 6,020 km2 , (Ugereranije ni nk'intara imwe y'u Rwanda, u Rwanda rurayiruta inshuro hafi 5). Ubutaka bwa Palestine bugabanijemo ibice bibiri bidafatanye: Ubutaka bunini buzwi ku izina rya Cisjordanie (Hari n'abahita West bank), hakaba n'agace ka Gaza, utu duce twombi tugize Palestine ariko hagati yatwo haciyemo Israel. Iyi karita yatuma bisobanuka neza:
Ubu butaka bwa Palestine na Israel nta Petrol ibubarizwamo nk'ibindi bihugu by'abarabu, nta mabuye y'agaciro, nta bukungu busamaje.... nyamara aka gace ni aka mbere ku isi mu kugira amakimbirane n'intambara by'urudaca, ku buryo abanyamateka babara intambara zirenga 5,000 zahabaye mu gihe cy'imyaka 6,000! AYA MAKIMBIRANE ATERWA N'IKI? AKOMOKA HE? Ni byo tugiye kureba.
1) INTANDARO
Gusobanukirwa neza iby'amakimbirane ahora mu burasirazuba bwo hagati bisaba gusubira inyuma mu mateka y'isi imyaka igera ku bihumbi 4. (Nituzajya tuvuga aka gace k'Uburasirazuba bwo hagati = Ibihugu by'abarabu nka za Arabiya Sawudite, Iran, Irak, Liban, Jordanie, Misiri + Israel)
Mu myaka igera ku bihumbi 2 mbere ya Yesu, byose byatangiranye n'ijambo Imana ubwayo yasabye umugabo w'imyaka 75 wari wituriye ahitwa muri URI y'Abakaludaya, kuri ubu aho hantu ni muri Iraq y'ubu. Uwo nta wundi ni Abraham, Imana yaramusanze iramubwira iti: (Itangiriro 12:1-3 Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. [2]Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. [3]Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”. Nguko uko Aburahamu yavuye muri Iraki, akimukira ahitwaka i Kanani icyo gihe, (Kanani ni yo Israel y'iki gihe), kandi Imana yari yamuhaye isezerano ko icyo gihugu ikimuhaye we n'urubyaro rwe.
2. AMASHYANGA ABIRI MUNDA YA ABURAHAMU
Ubwo Aburahamu yahamagarwa kwimukira i Kanani, yari afie imyaka 75 kandi nta mwana yagiraga, n'umugore we Sara yari ashaje afite imyaka 65 icyo gihe. N'ubwo Imana yari yarasezeranije Abraham ko Sarah azabyara umwana w'isezerano n'ubwo yari ashaje, Sara ntiyabashije gutegereza, byatumye asaba Abraham gucyura umuja wabo witwaga Hagayi. Abrahamu yarabyemeye, acyura hagayi ndetse babyarana umwana bamwita Ishimayeli. Ariko Imana yo ntiyabonaga Ishimayeli nk'aho ariwe uzakomokwaho n'urubyaro rw'isezerano. Byatumye ifungura inda ya Sara, ku myaka 90 abyara Isaka.
Ishimayeli na Isaka ni abavandimwe, bombi ni abana ba Abraham, ariko ni nabo ntandaro y'amakimbirane adashira hagati ya Israel n'abarabu.
3) ITANDUKANA RYA MBERE RY'ABANA BA ABURAHAMU
Uko abana ba Aburahamu bakuraga, ni ko ubwumvikane hagati yabo bwatangiye kuba bucye, kugeza ubwo Imana yasabye Aburahamu gusezerera hagari n'umuhungu we, kuko umwana w'inshoreke (Ishimayeli) atari kuzaraganwa n'umwana w'isezerano (Isaka). Ibyo Bibiriya ibivuga muri aya magambo: Itangiriro 21:8-14 "Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira. [9]Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka. [10]Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.” [11]Ibyo by’uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi. [12]Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n’umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa. [13]Kandi umuhungu w’uwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.” [14]Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n’imvumba y’uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n’uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw’i Berisheba.
4) UBUHANUZI BUKOMEYE KURI ISHIMAYELI.
N'ubwo Ishimayeli yatandukanye na Isaka, nta wakwirengiza ko Ishimayeli na we afite amaraso ya Aburahamu mu mubiri we, ndetse na we yahawe isezerano n'Imana ryo kuzaba ubwoko bukomeye. Ariko rero, hari ubuhanuzi bukomeye Imana yahaye Ishimayeli, n'ubwo bumaze imyaka irenga 4,000 ariko na n'ubu buracyagaragara mu maso ya buri wese: Itangiriro 16:11-12 Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe. [12]Hagati y’abantu azamera nk’imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n’abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.”
Ubu buhanuzi bwari bukomeye kandi buhetse ibintu 3 by'ingenzi:
1. Azagira undi muntu wese umubisha we (umwanzi), n'abandi bose bazamugira umubisha wabo: Birazwi ko Abarabu bakomoka kuri Ishimayeli, bityo n'idini ya Isilamu ni imbuto y'urubyaro rwa Ishimayeli. Iyo witegereje uko idini ya Isilamu ibona abatayirimo, ukanareba uko abatari abayisilamu babona idini ya isilamu, ubona utajijinganya ko ubu buhanuzi bwasohoye.
2. Azatura imbere ya bene se bose: Ubu buhanuzi na bwo bwarasohoye neza neza, ariko gusohora kwabwo na byo bifite ingaruka ku makimbirane tubona ubungubu: Imana yavuze cyera cyane ko abakomoka kuri Ishimayeli (Abarabu) bazaturana n'abazakomoka kuri Isaka (Abayuda). Iyo witegereje ikarita twashyize hejuru, ubona ukuntu Isirayeli ikikijwe impande zose n'Abarabu: Irak, Iran, Siriya, Liban, Jordanie, Egypte. Uku guturana kwa hafi, ni byo byakomeje gutuma habaho amakimbirane ya hato na hato guhera cyera.
5) INTAMBARA ZA MBERE HAGATI Y'ABAHEBURAYO N'ABABAKIKIJE
Aburahamu akiriho, Imana yamuhanuriye ko urubyaro rwe ruzajya mu gihugu cy'amahanga rukamarayo imyaka 400. Bwarasohoye, abaheburayo baje kujya muri Egiputa, bamarayo iyo myaka yose, irangiye Imana irahabakura bayobowe na Mose, bafata urugendo rusubira mu gihugu cy'isezerano (Kanani = Israel y'ubu). Imyaka 400 ni myinshi: igihugu cyabo Kanani cyari cyaratuwe n'abandi batandukanye, kandi abenshi muri bo bafatwaga nk'abanyamahanga ariko bari abavandimwe babo bakomo kuri Ishimayeli, abenshi muri bo bari: Abafilisitiya, Abamaleki, Abamoni n' Abamori. Aba bose, Imana yabwiye Abaheburayo bavaga muri Egiputa ko bazinjira i Kanani barwana, nta mishyikirano, bagafata igihugu cyabo ku ngufu. Ni ko byagenze, abaheburayo binjiye i Kanani mu ntambara z'urudaca bashyigikiwe n'Uwiteka. Ndetse n'aho bamariye gufata igihugu bahawe n'Imana (Kanani), abanzi babo ntibagiye kure, bari babakikije, bigatuma hahora gushotorana bya hato na hato.
Abaheburayo bakigera i kanani, bahise binjira mu bihe by'abacamanza byamaze imyaka igera kuri 300. Byonyine muri iki gitabo, Bibiriya ihavuga intambara n'amakimbirane bidahagarara hagati y'Abaheburayo n'abaturanyi babo. Babonaga agahenge k'igihe gito, intambara zigakomeza, mu gihe cy'imyaka 300!
Na nyuma y'Abacamanza, Isirayeli yabayeho indi myaka igera mu 1,000; muri iyo myaka yose Bibiriya igaragaza Abaheburayo mu ntambara z'urudaca, ariko cyane cyane noneho Abaheburayo bagiye bajya mu bubata bw'ubwami bukomeye (Empires), iz'ingenzi zivugwa ni enye: Babuloni, Abamedi n'Abaperesi, Abageri n'Abaroma. Ubwo Yesu yazaga mu isi yasanze Abisirayeli bari mu bubata bw'Abaroma, ndetse yasubiye mu Ijuru bakiburimo.
6) ISIRAYELI N'ABARABU MU ISEZERANO RISHYA
Muri Bibiriya, isezerano rya cyera ritanga amakuru menshi ku ntambara z'abaheburayo, ariko isezerano rishya ntiritanga amateka y'intambara zabo. Ibihari tubikura mu bitabo by'amateka asanzwe, cyane cyane ko n'ubu turacyari mu isezerano rishya, bityo rero amateka aracyakomeza kwandikwa, kandi kubw'iterambere rigezweho, amakuru y'ibibera muri Israel ntiturindira kuzayasoma mu bitabo nka cyera, ibyinshi ubu tubibona birimo kuba LIVE.
..... Birakomeza.... KANDA HANO UKOMEZE KU GICE CYA 2