0 like 0 dislike
75 views
in Ibibazo byerekeye umuryango (family) by (16.7k points)
Abana bamwe bavutse kuri ba nyina basambanye, abandi bafashwe ku ngufu ... ese n'aba na bo ni umugisha utangwa n'Uwiteka?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Bibiriya itubwira neza ko mu iremwa rya buri muntu, mu guteranywa kwe akiri no mu nda ya nyina, Imana ibifite mu biganza byayo. Zaburi 139:13-14 "Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. [14]Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza. ...[16]Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe."

Nubwo Dawidi atinyuka kwatura aya magambo, igisekuru cye si abatagatifu gusa: Mu gisekuru cye dusangamo indaya nka ba Rahabu, dusangamo abasambanyi nka Yuda, ariko ntibimubuza kwemeza ko Imana iri inyuma y'iremwa rye kuva akiri mu nda ya nyina. Ibyo rero ni byo bikunze kubyutsa ikibazo cyibazwa na benshi, bati none se abana bavuka ku busambanyi, ku gufatwa ku ngufu, ku ikoranabuhanga (in-vitro), na bo ni umugisha uturuka k'Uwiteka?

Ijambo ry'Imana riratubwira muri Zaburi 127:3 "Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga." Iki cyanditswe kirasobanutse ku buryo tutakwirirwa tugitindaho, niba Bibiriya ivuga ko abana ari umwandu uturuka k'Uwiteka (Umwandu =umugabane, heritage), ikongeraho ko ari ingororano atanga, ntabwo yigeze ikora itandukaniro hagati y'abana bavuka mu rushako rwemewe n'amategeko n'abavuka hanze y'urushako. Ni byo, twemera ko habaho icyaha hakabaho n'ingaruka zacyo, ndetse n'ibyakozwe n'ababyeyi bijya bigira ingaruka ku bana kabone n'iyo baba barihannye, kubabarirwa barababarirwa ariko ntibikuraho ingaruka zishobora kubaho, ariko ibi byose ntibikuraho ko umwana warangije gusamwa ahita yinjira mu mugambi mwiza w'urukundo rw'Imana tutitaye ku buryo yasamwemo.

Iki kibazo cyabonerwa neza igisubizo cyiza tubashije kwibaza ikindi kibazo: Ese aba bana bavutse hanze y'urushako, tubabona nk'uko Imana ibabona? Twebwe iyo tubarebye akenshi tubabonera mu ishusho y'ababyeyi babo, ariko Imana yo ibabonera mu ishusho y'urukundo rwayo. None se ubwacu iyo dukoze icyaha Imana iratuvuma? Iraduca se? Oya rwose, urukundo rwayo ntirurobanura umwana wavutse mu rushako cyangwa hanze yarwo, kabone n'ubwo aba bana bombi bashobora kugerwaho n'ingaruka z'ibyaha byacu mu buryo butandukanye.

Tubashije kureba umwana wese nk'uko Imana imubona, ntitwakwibaza niba umwana wese ari umugisha w'Uwiteka. Twese Imana ijya kuduhamagara ngo tuyikorere ntiyigeze yita ku mivukire yacu, benshi mu bakozi bayo bafite amateka atari meza inyuma yabo. Iyaba umwana wese atari umugisha w'Imana, na Yesu ubwe ntiyaba umugisha kuri twe kuko mu gisekuru cye harimo indaya, abasambanyi, abicanyi, ababeshyi .....

Ubushake bw'Imana ni uko buri mwana wese yavuka hakurikijwe gahunda yayo, ni ukuvuga urushako. Ariko igihe ibyo bitabayeho, ntibivanaho urukundo rw'Imana ku mwana, ititaye ku buryo yavutse. Kimwe n'uko ubushake bw'Imana ari uko twese twakizwa tukamenya ukuri (2 Timoteyo 2:4); ariko iyo umuntu atarakizwa ntibivanaho urukundo Imana imukunda kugeza ku munota we wa nyuma. Aho ni ho Imana yacu ibera Imana, ibasha guterateranya amabi yacu ikayakuramo umugisha! Buri Wera wese afite amateka, na buri munyabyaha wese afite ahazaza.

Tubifurije umugisha w'Uwiteka.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...