70. Reka gutiny’ ibizakubaho
Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.
1. By Papi Clever & Dorcas
Kanda hano ubashimire
2. By Nadine
Kanda hano umushimire
=========Amagambo yayo=========
1. Reka gutiny’ ibizakubaho Iman’ izakurinda !
Reb’ ubushake bw’ Imana gusa Iman’ irakurinda
Gusubiramo (Ref)
Iman’ irakurinda Iminsi yose mu nzir’ ucamo
Iraguhaz’ amahoro Iman’ irakurinda
2. Nubg’ uwo mutwar’ uremereye, Iman’ irakurinda
N’ ibyago biri mu nzir’ ucamo, Iman’ irakurinda
3. Iman’ imeny’ ubukene bgawe, Iman’ irakurinda
Uyimenyesh’ ibikubabaje, Iman’ irakurinda