7. Nimuze mwese turirimbe
1. Nimuze mwese turirimbe,
Kubw’ uyu munsi wahanuwe n’ abahanuzi kera
N’ umunsi mwiza ukomeye,
Ni h’ urukundo rukomeyeRwaturutse ku Mana
Muze mwese tunezerwe turirimbe dushimira Yesu waje kudukiza.
2. Yes’ afit’ ishusho y’ Imana,
Ariko yihinduy’ umuntu
Ngo twese tumumenye
Yatuzaniye amahoro,
Yaje gushak’ abazimiye,
Yazanywe no gukiza
Muze mwese dufatanyeN’ Umukiza,
kand’ aduhe urukundo n’ ubugingo.
3. Azameny’ uko tubabara,
Azameny’ amagorwa yacu,
Azadufasha rwose
Azatwigish’ Imana Data
Azatumenyesh’ urukundo
Mu rupf’ azadupfira
Muze mwese adukize,
Atuzure mu mitima
Atwugururir’ ijuru.
4. Ni we zuba ryacu ry’ ukuri,
Ryatuzaniy’ agakiza,
Riratuvira twese
N’ Umwungeri Mwiz’ uturinda,
Ashaka ko twamugumaho,
Tukamukurikira Muze mwese uko mwaje,
Tumusange, tumurebe
Muze mwese tumwigane