Iki cyanditswe kigaragara muri 1 Petero 3:7 kigira kiti: "Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi."
Bibiriya tabwo ivuga ko abagore ari inzabya zoroshye, ahubwo ivuga ko ari "inzabya zidahwanije n'abagabo gukomera". Bijya biba byiza kenshi kwifashiza n'izindi versions n'izindi ndimi kugirango turusheho gusobanukirwa icyanditswe. Version zitandukanye zikoresha imvugo "weaker vessel", "un vaisseau plus fragile"; Dushobora gukoresha izi ndimi z'amahanga kugirango dutangire kugira icyo dusobanukirwa: Mu cyongereza baravuga bati "They are weaker vessels", bisobanuye ko hari "weak vessels" na "weaker vessels". Ntabwo iki cyanditswe kigomba gufatwa nk'aho kerekana ko abagabo ubwabo ari ibitangaza, na bo ubwabo ni inzabya zoroshye, gusa hakaba izindi nzabya zidahwanije na bo gukomera.
Muri iki gice cya gatatu, Petero agaragaza uko abagabo n'abagore bakwiye kubana no kugenzerezanya, agatangirira ku bagore, hanyuma abagabo. Petero atangira asaba abagore "Kugandukira abagabo babo". Kuba abagore basabwa kugandukira abagabo babo ntibyapfuye kuza gusa, byatangiriye mu Itangiriro muri Eden. 1 Timoteyo 2:14 Bibiriya igira iti: "Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro." Eva akimara gushukwa, byamukururiye gutwarwa n'umugabo (Itangiriro 3:16). Ntibijijinganywaho ko mu buryo bw'umubiri abagore badahwanije imbaraga n'abagabo, ariko ingaruka zo gushukwa ntizarangiriye mu by'umubiri gusa, zageze no mu bindi bigize umuntu nk'amarangamutima (emotions) n'ibyiyumviro. Gusa ibyo ntibisobanuye ko umugore adafite kwigerera ku buntu bubonerwa muri Kristo mu buryo bungana n'ubw'umugabo.
Uretse na Petero, Pawulo na we hari icyo yabivuzeho: Abefeso 5:23 "Kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo." Kuba umutwe bisobanuye inshingano zisumbuye mu rugo, kurenza iz'umugore. Gusa kuba umutwe ntibigomba kurangirira mu nshingano, bikomereza no mu rukondo umugabo agomba gukunda umugore we. Abefeso 5:25 "Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira" ;
Inshingano + urukundo: Ibyo ni byo bigomba kuranga umugabo imbere y'umugore, bigatuma Petero yabwiye abagabo ati "mwerekane ubwenge mu byo mubagirira"
Murakoze, Uwiteka abagirire neza.