0 like 0 dislike
130 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Iki kibazo kirakomeye, ndetse biragoye kukibonera igisubizo cyanyura buri wese. 

Iyo tuvuga ku mpamvu Bibiriya yemera za divorce, ni ngombwa cyane mbere ya byose kubanza kuzirika iki cyanditswe kiri muri Malaki 2:16 "Kuko nanga gusenda [Divorce], ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga," Tubanze twisegure: N'ubwo hari impamvu Bibiriya yemera zatuma abashakanye batandukana, ibi ntibisobanura ko Imana ishyigikiye divorce. Mu mateka ya muntu, hari ibintu byinshi Imana yagiye ireka bikabaho, ku bw'umutima wa muntu unangiye, ariko kureka bikabaho ntibisobanuye ko ibishyigikiye. Kuba Aburahamu yararongoye abagore batatu ntimwice, kuba Dawidi yararongoye abagore 8 ntimwice, kuba Salomon yararongoye abagore 1001 ntimwice, ibi byose nta na kimwe gisobanuye ko Imana yatanze uruhushya rwo kurongora umugore urenze umwe. Gahunda y'Imana kuva kuri Adamu na Eva byari uko umugabo agira umugore umwe, ariko ku bw'umutima wa muntu unangiye, muntu yishyiriyeho ibindi bimubereye, Imana irareka bibaho, bidasobanuye ko yatanze uruhushya rwo kubikora.

Mu buryo busobanutse, Bibiriya itanga impamvu 2 abashakanye bashobora gutandukana: Ubusambanyi, n'igihe utizera afashe umwanzuro wo guta uwizera. Tubisobanure:

1) Ubusambanyi: 

Matayo 5:32 Bibiriya igira iti: "Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye." (Ushobora kureba ikibazo kigira kiti: "Kuki icyaha cy'ubusambanyi gifatwa mu buryo bw'umwihariko?" Wakanda hano kareba igisubizo)

2) Igihe umwe mu bashakanye atari umwizera, akaba ari we ufata umwanzuro wo gutana

1 Abakorinto 7:15 "Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro."

Uko byagenda kose, n'ubwo Bibiriya yemera izo mpamvu ebyiri tuvuze haruguru, igihe kimwe muri ibyo kibaye ntibisobanuye ko divorce ari automatique nk'aho nta bundi buryo bwakemura icyo kibazo cyavutse. Ikindi kandi, ikibazo cya divorce ntabwo ari ikibazo cyareberwa mu ndorerwamo ya rusange, ahubwo kirebwa buri cyose ukwacyo kuko nta rugo rusa n'urundi. Ni kimwe n'abibaza niba nyuma y'izo mpamvu ebyiri nta kindi cyatuma abashakanye batandukana: Zishobora kubaho, gusa Bibiriya itubuza "gutekereza ibirenze ibyanditswe" (1 abakorinto 4:6 "Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk’ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry’umwe agahinyura undi."     

 Aho niho tuvugira ko buri cyose gisuzumwa ukwacyo, kuko hari abibaza niba umwe mu bashakanye yatega agahanga igihe undi ashaka kumwica (ngo nuko bitavugwa muri Bibiriya), cyangwa amuhoza ku nkeke ibabaza umubiri cyangwa umutima, n'itoteza ry'umubiri cyangwa ry'ibyiyumviro (Physical or emotional abuse). N'ubwo nk'iki kitavugwa na Bibiriya nk'impamvu yemewe ya divorce, ariko sintekereza ko hari umuntu uyobowe n'Umwuka Wera wabwira umukristo ngo "tega agahanga bakwice kubera ko utagomba gutana..." Ese yaba yirengagije ko na Yesu dukurikira ubwe yahungiye muri Egiputa ubwo bashakaga kumwica? Ese hari uwakwirengagiza ko incuro nyinshi Yesu bashatse kumutembagaza mu manga akabaca mu myanya y'intoki akabahunga? Ese hari uwakwirengagiza ko ushobora gukoresha imbaraga z'umubiri ngo udakora divorce, ugahungabanya byinshi mu buryo bw'Umwuka?

Abakozi b'Imana basanzwe bagira inama abo bashinzwe gushumba, bagomba gukoresha Umwuka w'ubushishozi na Discernement, bagatanga inama zikwiye bakurikije abo babwira abo aribo, aho bari, uburemere bw'ikibazo, imiterere y'urushako rwabo, abana babo, ingaruka z'umubiri n'iz'umwuka;..... buri cyose kigasuzumwa ukwacyo kitagereranijwe n''ibindi.

Bibiriya ni inyanja ngari kandi ntivuguruzanya, ni ngombwa gushyira ku munzani ku ruhande rumwe iryo Jambo rivuga ngo Imana yanga divorce (si divorce yonyine yanga ifite n'ibindi byinshi yanga), ku rundi ruhande iryo jambo rivuga ngo Imana yaduhamagariye amahoro. Ibirenze kuri ibyo hakora Umwuka w'ubushishozi na Discernement.

Ikindi bibazo wasoma: - Kuki Imana yanga divorce? Kanda hano usome igisubizo.

Murakoze, Uwite abagirire neza

...