NOTE: [Turaza gukoresha cyane ijambo divorce = Gutandukana kw'abashakanye]
Umurongo uri budufasshe gusubiza iki kibazo turawusanga muri Malaki 2:16 "Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n’umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya."
Imana ivuga idaca ku ruhande ko yanga divorce, ariko impamvu iyanga iboneka neza iyo usomye imirongo ibanziriza uyunguyu; mutwemerere tuyisome
Malaki 2:13-15 “Kandi hariho n’ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe. [14Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano. [15Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe."
Ibyo byanditswe biratwigisha byinshi: Icya mbere, biratwereka ko Imana itanezererwa amaturo kandi ntiyumve amarira y'umuntu wariganije umugore wo mu bosore bwe akica isezerano ryo gushyingirwa. Ibi kandi bishimangirwa n'ikindi cyanditswe kiri muri 1 Petero 3:7 "Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi" Kugirango amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.... bisobanuye ko iyo wishe isezerano ryo gushyingirwa, amasengesho yawe aba afite inkomyi. Imana ubwayo isobanura impamvu z'agaciro iha urushako: Ni uko ari umushinga wayo ubwayo. Ugushyingirwa kw'abashakanye ni igitekerezo cy'Imana ubwayo, ntibyavuye mu masengesho y'uwo ari we wese. Kuko uyu ari umushinga w'Imana ubwayo, ni yo yawisobanuriye, iwushyiriraho imbibi n'amabwiriza. Gutandukira aya mabwiriza ni ukwica gahunda y'Imana
Ishyingirwa si amasezerano, ni isezerano. [Biratandukanye]. Divorce yangiza imfatiro z'iri sezerano rikomeye mu maso y'Imana. Muri Bibiriya, Imana yifashisha kenshi ibishushanyo n'ibigereranyo bitandukanye kugirango muntu asobanukirwe kurushaho gahunda zayo. Igihe Imana yasabaga Aburahamu kuyitambira umwana we w'ikinege Isaka, byari ikigereranyo cy'Umwana wayo w'ikinege wagombaga kuzitambira abantu (Itangiriro 22:9; Abaroma 8:32) Igihe Imana yasabaga Abisirayeli gutamba ibitambo byoswa bimena amaraso kugirango babarirwe ibyaha, byari igishushanyo cy'amaraso Imana ubwayo yari igiye kuzatumenera ku musaraba kugirango tubabarirwe ibyaha mu buryo butagira inenge (Abaheburayo 10:10)
Isezerano ryo gushyingirwa, ni ikigereranyo n'igishushanyo cy'isezeranyo Imana ifitanye n'abantu bayo. [Abaheburayo 9:15]. Kwica isezerano ryo gushyingirwa ni nko kuneguriza izuru umushinga w'Imana, ni no gushyira icyasha ku isezerano Imana ifitanye n'abantu bayo, kuko kenshi muri Bibiriya, Itorero rigereranywa n'umugeni wa Kristo. [2 Abakorinto 11:2; Ibyahishuwe 19:7-9] Muri Eden, igihe Imana yashyiragaho ishyingirwa, yifuzaga ko umuntu asobanukirwa neza ubumwe buhebuje umuntu ashobora kugirana n'undi kugeza bahindutse umubiri umwe. Uko umuntu ahinduka umubiri umwe n'uwo bashakanye, ni nako umuntu ahinduka Umwuka umwe na Kristo iyo bifatanije. Itangiriro 2:24 "Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe:" 1 Abakorinto 6:17 "Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we;"
Iyo umwe mu bashakanye yishe isezerano ry'ugushyingirwa, aba yangije igishushanyo cy'isezerano rikomeye Imana ifitanye n'abantu bayo. Hari kandi n'iyindi mpamvu ikomeye ituma Imana yanga divorce nk'uko twabisomye muri Malaki 2:15 "Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana.”
Imana yashakaga urubyaro rwubaha Imana: Urubyaro rukuriye mu muryango w'abantu batinya Imana, abantu bubashye isezerano ryo gushyingirwa, rutandukana n'urubyaro rukomoka mu baciye kuri iryo sezerano. Abashyingiranywe bagomba kuzirikana icyo kintu, bakita ku kuba urubyaro rwabo rwazavamo urubyaro rwubaha Imana. Yesu yigeze kubazwa impamvu amategeko ya Mose yemeraga divorce, yabasubije adaciye iburyo cyangwa ibumoso: “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo". (Matayo 19:8); Nguko uko Mose yemereraga abantu gukora divorce: Si uko byari mu bushake bw'Imana, ahubwo ni ku bw'imitima y'abantu inangiye.
Uwiteka Imana Ibahe umugisha.