0 like 0 dislike
152 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (17.2k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.2k points)

Bibiriya ntabwo ivuga ibintu byinshi mu byabaye mu bwana bwa Yesu, imugaraza avuka, ikongera kumuvuga afite iminsi 8, agahungira muri Egiputa n'ababyeyi be, nyuma yaho Bibiriya ikongera kumuvuga afite imyaka 12, ikongera kumuvuga afite imyaka 30 kugeza kuri 33.

Bikeya Bibiriya ivuga mu buzima bwa Yesu mbere y'uko atangira umurimo we, bigaragaza ko ku myaka 12 yajyanye i Yerusalemu n'ababyeyi be kwizihiza iminsi mikuru ya Pasika nk'uko amategeko yabo yabibategekaga. Luc 2:41-42 "Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika. [42]Nuko amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, barazamuka nk’uko umugenzo w’iyo minsi mikuru wari uri." Muri icyo gihe ubwo yageraga mu rusengero bwa mbere, Bibiriya imugaragaza nk'umwana wari uzi ubwenge butangaje, ku buryo yabashaga kubaza inzobere z'abasaza ibibazo, no kubasubiza ashize amanga. Luka 2:47 "Abamwumvise bose batangazwa n’ubwenge bwe n’ibyo abasubiza." 

Nyuma yo kugaragara mu rusengero afite imyaka 12, Yesu yongera kuvugwa afite imyaka 30 ubwo yabatizwaga na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Hagati aho ntacyo Bibiriya ivuga ku mibereho ya Yesu, gusa ikizwi ni uko yari atuye i Nazareti mu ntara ya Galilaya, akanjya yumvira ababyeyi be, ndetse agashimwa n'Imana n'abantu. Luka 2:51-52 "Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we. [52]Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu."

Ikizwi tubwirwa na Bibiriya ni uko Yosefu yari umubaji. Kuba Bibiriya ivuga ko Yesu yakuze yumvira ababyeyi be, benshi babiheraho bavuga ko Yesu na we ashobora kuba yarakoze umwuga w'ububaji nka Yosefu. Ibitabo bimwe na bimwe byo hanze ya Bibiriya, binavuga ko Yosefu yaba yarapfuye mbere y'uko yesu atangira umurimo, kandi kuko Mariya yari yarabyaye abandi bana nyuma ya Yesu ( Ibyo byo bibiriya irabivuga, n'amazina yabo ni Yakobo, Yuda, Yosefu na Simoni); Ngo Yesu nk'umwana mukuru mu muryango yaba yarasigaranye inshingano zo kwita kuri barumuna be na nyina Mariya, kugeza atangiye kwigisha ku myaka 30.

Ibyo tuzi dukura muri Bibiriya ni byo Imana yashimye kutumenyesha. Iyo Imana iza gusanga hari icyo byadufasha kumenya byinshi ku bwana bwa Yesu iba yarabitumenyesheje. Hari ibitabo by'amateka byinshi bivuga ku buzima bwa Yesu mbere y'imyaka ye 30, ariko nta buryo buhari bwo kumenya niba ari ukuri kwizewe koko. Erega uretse n'uko Bibiriya itatubwira byinshi ku bwana bwa Yesu, n'imyaka 3 Yesu yamaze yigisha ubwayo ntabwo Bibiriya itubwira ibyayibayemo byose. Yohana abivuga muri aya magambo: Yohana 21:25 "Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi."

Murakoze, Uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

563 questions

142 answers

58 comments

8.5k users

...