63. Mwami Yesu uranyobore
By Papi Clever & Dorcas
Kanda hano ubashimire
=========Amagambo yayo=========
1. Mwami Yesu uranyobore, Mur’ iyi nyanj’ ariyo si
Mur’ uyu muraba mwinshi Kubw’ umuyaga w’ inkubi
Mwami Yesu Uranyobore, Ni wowe niringira
2. Mwami Yesu uranyobore, Uhoz’ umutima wanjye
Iy’ uvuz’ ijambo rimwe inyanj’ iherakw ituza
Mwami Yesu uranyobore mpore ntsind’ ibyo bishuko
3. Mwami Yesu uranyobore, Ntsi ndir’ ibingerageza
Byinshi bishaka kunshuka Ndetse no kumpumy’ amaso
Mwami Yesu uranyobore, Mpozwe n’ amahoro yawe