61. Kubw’ urukundo rwinshi
1. By Papi Clever & Dorcas
Kanda hano ubashimire
=========Amagambo yayo=========
1. Kubw’ urukundo rwinshi rwa tumy’ aza kunshaka,
Anshyira ku bitugu anjyana mu rugo rwe
Haririmbg’ indirimbo nzizaZiririmbga na maraika
Gusubiramo (Ref)
Yaj’ aje kunshaka kugira ngw ankize
Yamvanye mu musayo w’ urupfu
Yanshyize mu rugo rwe r w’ intama
2. Yesu, Mwungeri mwiza, Yanzu ye mu mutima
Aherakw ambwir’ ati, Mwana Wanjye nakunze
Uko ni kw iryo jwi rye ryiza Ryahojej’ umutima wanjye
3. Nta bwo nakwibagirwa ko ya vuy’ amaraso
Ubwo bamwambikaga na rya kamba ry’ amahwa,
Kandi ku musarabani ho Nshimir’ Umwami Yesu Kristo
4. Ubu nsigaye ngendera mu mucyo w’ ukuri
Mfit’ amasezerano mur’ iyo nzira ncamo,
Nzahora nshim’ U mwamiYesu Iteka ryose nezerewe
5. Ibihe birihuta ndindiriy’ igitondo,
Ubw’ uzampamagara unyinjiza mw ijuru
Nzahagarar’ imbere yawe Nezerewe kandi ndirimba