0 like 0 dislike
301 views
in Ibibazo byerekeye Yesu by (17.2k points)
reshown by
Is Jesus God? Did Jesus ever claimed to be God?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.2k points)

Ikibazo cyo kwibaza niba Yesu ari Imana ni kimwe mu bibazo byakuruye impaka ndende mu mateka y'isi, ndetse ni kimwe mu bitandukanya amadini n'imyizerere y'abantu mu buryo bukomeye. Tugiye kugisubiza dukoresheje Bibibiriya mu ncamake. 

Ku ikubitiro, twabamenyesha ko icyo twita "Christianism" gishingiye ku nkingi ya mwamba: Iyi nkingi ni ukwizera ko Yesu ari Imana. Icyo tugiye gukora ni ukureba niba koko Bibiriya yemeza ibyo bintu.

Kureba niba Bibiriya yemeza ko Yesu ari Imana, turabirebera mu nguni eshanu:

1) Imana ubwayo ibivugaho iki?

2) Yesu ubwe yabivuzeho iki?

3) Abantu banditse ibyanditse byera babibonaga bate?

4) Ese Yesu yigeze akora ibikorwa byashoborwa n'Imana yonyine?

5) Hari ibintu by'umwihariko biranga Imana (ATTRIBUTES): Ese Yesu yari abifite?

1) Imana Ubwayo ibivugaho iki?

Imana Ubwayo yise Yesu Imana: Abaheburayo 1:7-8 (" Iby'abamarayika yarabyeruye iti: Ihindura abamarayika bayo imiyaga....Ariko iby'Umwana wayo byo yarabyeruye iti: " Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose...")

2) Yesu Ubwe yabivuzeho iki?

Muri Bibiriya, hagaragara ahantu henshi Yesu ubwe yavuze ko ari Imana:

(a) Kuva 3:14-15: Imana ibwira Mose iti: " ....Uzabwire Abisirayeli uti: NDIHO yabatyumyeho, UWITEKA Imana ya ba sekuruza banyu...." . Yohana 8:57-58: "Abayuda baramubwira bati: Ko utaramara imyaka mirongo itatu, Aburahamu wamubonye ute" Yesu arababwira ati: "Ni ukuri ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, NDIHO".   Ibi bigaragaza iki? NDIHO wavuganaga na Mose, akiyita UWITEKA, ni nawe NDIHO wari urimo kuvugana n'Abayuda. Yesu ubwe yari arimo ababwire ko ariwe NDIHO wavuganaga na Mose.

(b) Yesu ubwe yarivugiye ati: "Ngewe na Data turi umwe" Yohana 10:30

3. Abantu babanye na Yesu, n'abanditse Bibiriya, bamubonaga bate?

(a) Toma yise Yesu Imana bahagararanye, Yesu ntiyigeze amukosora. (Yohana 20:28: Toma aramusubiza ati: "Mwami wanjye kandi Mana yanjye". )

(b) Pawulo yise yesu "Imana Ikomeye": (Tito 2:13 "Dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza")

(c) Pawulo ahamya ko mbere y'uko Yesu aza mu isi, yari afite akamero k'Imana kandi yari ahwanye n'Imana. (Abafilipi 2:6-10 : "Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa....."). 

4. Ibikorwa bya Yesu

Tutiriwe tuvuga ku bitangaza Yesu yakoze (kuko hari uwavuga ati n'abantu barabikoze), hari ikintu Yesu yakoraga, ubusanzwe ni Imana yonyine icyenerewe. YABABARIYE IBYAHA. (Matayo 9:3-6; Mariko. 2:5-7; Luka. 7:47-50).

5. Ibiranga Imana (Attributes)

Imana igira ibiyiranga by'umwihariko, kandi ni yo yonyine ibyihariye, nta kindi kibaho kibifite. ibi ni byo mu ndimi z'amahanga bite "attributes" cyangwa "les attributs". Niba Yesu afite izo attributs, bisobanuye ko ari Imana, kuko Imana ni yo yonyine izigira. Reka tubirebe dukoresheje ibyanditswe.

(a) Imana IHORAHO, Yesu AHORAHO: (Yohana. 1:1-3; Col. 1:17; Héb. 1:10-12; Apo. 1:8,18).

(b) Imana NTIHINDUKA, Yesu NTAHINDUKA (Abaheburayo 13:8)

(c) Imana IZI BYOSE, Yesu AZI BYOSE (Abakolosayi 2:3)

(d) Imana ISHOBORA BYOSE, Yesu ASHOBORA BYOSE (Abakolosayi 1:16)

(e) Imana IBERA HOSE ICYARIMWE, Yesu ABERA HOSE ICYARIMWE (Matayo 18:20)

(f) Imana ni UMUGENGA WA BYOSE (SOUVERAIN), Ikora icyo ishatse kandi ikagikorera igihe ishakiye. Yesu ni UMUGENGA WA BYOSE (SOUVERAIN), akora icyo ashatse kandi akagikorera igihe ashakiye. (Yohana 5:21-22; Matayo 28:18)

Dushingiye ku byo tumaze gusobanura haruguru, Imana ubwawo yavuze ko Yesu ari Imana, Yesu ubwe yahamije ko ari Imana, abantu bahamije ko Yesu ari Imana, ibyaranze yesu (attributtes) ubusanzwe biranga Imana.

UMWANZURO ukaba n'igizubizo: Ni byo, Yesu ni Imana, kandi Bibiriya yemeza ko Yesu ari Imana.

"For one who believe no proof is necessary, for one who doesn't " believe no proof is possible"

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

563 questions

142 answers

58 comments

8.5k users

...