60. Birakomeye gusobanukirwa Ubuntu
Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.
1. By Chorale Pastor Bonus
Kanda hano umushimire
2. By Papi Clever & Dorcas
Kanda hano ubashimire
=========Amagambo yayo=========
1. Birakomeye gusobanukirwa
Ubuntu bw’ Iman’ Ihoraho
Nari nuzuy’ ibyaha byinshi
cyane Ari ko yarambabariye
Gusubiramo (Ref)
None nsigaye nz’ Imana
Niy’ indindir’ umunani wanjye
Nza wubon’ umuns’ umwe,
Ubwo Yes’ azugaruka
2. Birakorameye gusobanukirwa
Ubginshi bg’ urukund’ agira
Nizeye gus’ ijambo rye rizima
Kandi rya mpay’ umunezero
3. Birakomeye gusobanukirwa
Iby’ imirimo y’ Umwuka we
Kukw ashobora kumenyesh’ umuntu
Kwizer’ Umwami Yesu Kristo
4. Ntabgo nz’ iminsi yanjye nsigaranye,
Yo kuba mur’ iyi si ndimo
Har’ ubgo nkigiriramw’ amakuba,
Ndetse n’ umubabaro mwinshi
5. Urupfu niba ruzansanga mw isi,
Cyangwa se Yes’ akagaruka,
Aje guhindur’ abamwiringiye
Azaba ahagaze mu bicu