0 like 0 dislike
171 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (17.3k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.3k points)

Igihe kitazwi, mu ibanga rikomeye no mu buryo butunguranye, Yesu azaza gutwara Itorero rye arikuye muri iyi si. Ibi bizwi mu ndimi z'amahanga nka rapture / Enlevement de l'Eglise. (Ushobora gukanda hano ukareba ikibazo kigira kiti: "Kuzamurwa kw'Itorero ni iki?)

 Abakristo benshi mu bizera ko Rapture izabaho umunsi umwe, bakunze kubanaho ubwoba bibaza niba biteguye kuzazamurwa Yesu naramuka aje kutwara Itorero bakiriho. Byongeyeho ko hari n'inyigisho zagiye zibaho zivuga ko bihagije kuba warakijijwe, ibindi ubwo ukaba ufite garanti 100% yo kuzajya mu ijuru utitataye ku buzima wabayeho nyuma yo gukizwa. Ese Umukristo wakiriye Yesu nk'Umwani n'Umukiza ashobora gusigara Yesu naza gutwara Itorero? Reka turebe iki kibazo twifashishije ijambo ry'Imana, 

Muri Bibiriya hari Ijambo ryamenyekanye cyane nk'umugani w'abakobwa 10 (Matayo, igice cya 25 cyose) Reka turebe icyo aba bakobwa bari bahuriyeho:

- Bose uko ari 10 ni abakobwa (Itorero - Umugeni)

- Bose uko ari 10 bagiye gusanganira umukwe (Yesu)

- Bose uko ari 10 bari bafite amatabaza (Urumuri = Ijambo ry'Imana)

- Umukwe atinze kuza, bose barahunikiye barasinzira.

Noneho icyo bari batandukaniyeho: Icyo aba bakobwa bari batandukaniyeho kigaragara mu mirongo ibiri:Matayo 25:2-4 "Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo.

Mu bakobwa 10 bari bategereje umukwe, batanu bajyanywe n'umukwe, abandi batanu barasigara. Bose ni abageni, bose bari bafite ijambo, bose bari bategereje umukwe, ariko hari ikintu kimwe cyakoze itandukaniro: Amavuta. Batanu bari bafite amavuta ahagije, abandi ntayo. Amavuta ni Umwuka Wera. Itandukaniro kuri aba bakobwa ni ukubaho kwa Mwuka Wera. 

Yesu arangije umurimo we hano mu isi, yaratubwiye ati: (Yohana 16:7-8) “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka". Itegereze neza Uyu murongo wa 8 cyane cyane: Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka". Umwuka Wera twamuhawe kugirango atunganye umugeni wa Kristo, naza kumujyana azasange yiteguye. Ijambo ry'Imana ritubwira ko "Abayoborwa n'Umwuka ari bo bana b'Imana" Abaroma 8:14). Iyo umuntu yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe, ahabwa Mwuka Wera kugirango abane na we, amuyobore kandi amugire inama. Buri gihe cyose Umukristo akoze icyaha, byanze bikunze yumva ijwi muri we rimushinja ko yakoze icyaha kandi rimuhamagarira kwihana no gusaba Imana imbabazi vuba bishoboka. Igihe Umukristo akoze icyaha ntiyumve umutima umushinja kiba ari ikibazo gikomeye. Iyo bimeze bityo akora icyaha akiyongeza, n'ejo akongera, akabihindura ubuzima busanzwe. Icyo gihe rwose haba hari 'akabendera k'umutuku' mu buzima bwe, ubugingo bwe buba buri mu kaga, aba ameze nka ba bakobwa 5 batari bafite 'amavuta' igihe Umukwe yazaga. 

Kuba waravuze isengesho ryo kwakira Yesu ntibiguha garanti 100% ko Yesu naza kujyana Itorero nawe uzagenda. Kuba kandi wakora icyaha na byo ntibigukuraho amahirwe yo kuzamukana n'Itorero, igikora itandukaniro ni "amavuta". Iyo amavuta ahari uba mu buzima bwuzuye ubusabane buhoraho n'Imana, igihe hari ikizinga cyaje mu mibereho yawe, Umwuka Wera ahita akongorera ukitunganya, uba witeguye uri tayari igihe cyose.

Abizera bakiriye Yesu bakamwizera bagomba guhora bazirikana iki cyanditswe: (Abaheburayo 10:26-27) "Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana. Icyo cyanditswe kirasobanutse singombwa kugisobanura cyane, kiraburira abantu bakomeza gukora ibyaha babigambiriye kandi baramaze kumenya ukuri: None se ntimubona ko mwene aba bantu, n'ubwo bamenye ukuri, nubwo bizeye Yesu, nibakomeza kwiberaho mu buzima bw'ibyaha nkana, Ntihaba hasigaye igitambo cy'ibyaha kuri bo, keretse gutegereza gucirwaho iteka.

Turangiza, turabwira abantu bo mu byiciro bibiri:

1) Abatarizera Yesu ikintu cyonyine cyabaha ikizere cyo kuzazamukana n'Itorero ni ugukizwa, nyuma yo gukizwa bagacomekwa mu busabane bwa Mwuka Wera Ukorera mu Itorero rya Kristo. Niba Wifuza gukizwa, kwizera no kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'Ubugingo bwawe, watuvugisha kuri Numero 0788534679

2) Abizera bo mu Itorero rya Kristo, bagomba gukora ibishoboka byose bakaguma mu busabane buhoraho na Mwuka Wera (Amavuta), kandi bakitondera kumva no gusobanukirwa ibyanditswe byera.

Murakoze, Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

564 questions

143 answers

58 comments

8.6k users

...