0 like 0 dislike
303 views
in Ibibazo byerekeye Abamarayika n'abadayimoni by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)
selected by
 
Best answer

Iki ni kimwe mu bibazo byavuzweho byinshi muri Bibiriya binasobanurwa ukwinshi. Reka duhere ku cyanditswe abagize icyo babivugaho baheraho: 

Itangiiriro 6:1-5 "Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, [2]abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose. [3]Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.” [4]Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire. [5]Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.

Iki cyanditswe cyavuzweho byinshi ndetse gisobanurwa ukwinshi, ariko hari ibihurizwaho n'abasesenguzi ba Bibiriya kandi koko warebera ibyo Bisobanuro mu Ijambo ry'Imana ugasanga ariko kuri. Ariko ikibazo cy'ingorabahizi kikavukira hano: Ese koko "Abana b'Imana bavugwa hano ni abamarayika? None se, "Kuki Aba bana b'Imana bamaze kurongora abakobwa b'abantu babyaranye abantu badasanzwe? ESE ABA BANA B'IMANA BAVUGWA NI BANDE? Ibyo aribyo byose, aba bana b'Imana babaye ari abantu basanzwe, ntitubona impamvu bari kubyara abantu badasanzwe. Tugiye gusuzumira hamwe ibisobanura bibiri by'ingenzi bikunze gutangwa n'abantu, hanyuma turareba kimwe kidateza ibibazo kandi cyabonerwa ubusobanuro bushingiye ku ijambo ry'Imana.

 1) Bamwe bavuga ko aba Bana b'Imana ari Abamarayika

 2) Abandi bavuga ko aba bana b'Imana ari urubyaro rwa Seti rwivanze n'urubyaro rwa Kayini bagashyingirana.

GROUP YA 1: Abavuga ko abana b'Imana bavugwa hano ari Abamarayika, babishingira ahanini ku kuba mu isezerano rya kera, igihe cyose Bibiriya yavugaga "Abana b'Imana" yabaga ishaka kuvuga Abamarayika. Dore ibyo byanditswe: 

- Yobu 1:6 "Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo." Ahangaha mu buryo butajijinganywaho, Abana b'Imana = Abamarayika

- Yobu 38:7 "Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo? Ahangaha ni mu gihe Imana yari irimo kurema. Igihe Imana yaremaga ibiriho, umuntu yari atarabaho. Aha naho Abana b'Imana = Abamarayika

Ikibazo abashyigikira iki gitekerezo bakunze kugira, ni uko Bibiriya ivuga ko Abamarayika batagira igitsina, bityo ko batakororoka, ntibarongora cyangwa ngo barongorwe (Matayo 22;30), ariko iyo witegereje muri bibiriya, usanga izi mbogamizi zabonerwa ubusobanuro bushingiye ku ijambo ry'Imana, turabibona hasi.

 GROUP YA 2: Abavuga ko Abana b'Imana bavugwa ari urubyaro rwa Seti rwivanze n'urwa Kayini, na bo bahura n'ibibazo 2 bikurikira bitabonerwa ubusobanuro muri Bibiriya:

1) Abakomoka kuri Seti ni abantu, n'abakomoka kuri Kayini ni abantu: None se ni iki cyatuma aba bantu bombi babyara abantu badasanzwe igihe barongoranye?

 2) Kugeza hano mu Itangiriro igice cya 6, nta hantu hagaragara muri Bibiriya Imana yaba yarabujije urubyaro rwa Seti  kurongorana n'urubyaro rwa Kayini: None se ni iki cyari gutuma Imana irakazwa n'uko barongoranye? Muzirikane ko uko kurongorana kw'abana b'Imana n'abakobwa b'abantu byarakaje Imana ku buryo yahise ifata imyanzuro ibiri ikaze: Imana yahise igabanya imyaka yo kubaho k'umuntu iyigeza ku 120, ndetse ifata n'umwanzuro wo kurimbuza isi umwuzure.

Umwanzuro ukaze Imana yahise ifata Abana b'Imana bamaze kurongorana n'Abana b'abantu, ni ukurimbuza isi umwuzure. Kugirango Imana igere aho irinda gufata umwanzuro nk'uyu, ni uko hari habaye ikintu gikomeye kandi kidasanzwe. Nta kindi cyaba kidasanzwe kirenze kuba Abamarayika bakwambara umubiri bakarongora abakobwa b'abantu, cyane ko muri uku kwihuza kudasanzwe kwanavuyemo abantu badasanzwe, bitwaga Abanaki. (Aba banaki bashoboraga gupima metero zigera kuri 3 z'uburebure, Bibiriya irabivuga neza ihereye kuri Goriyati w'i Gati wapimaga metero 3 (1 Samuel 17:4)

Group ya mbere ni yo ifite ubusobanuro bufite ireme kandi bushingiye kuri Bibiriya. Ni byo rwose, natwe ni ko tubibona, Abana b'Imana bavugwa muri iki gice ni Abamarayika bandi banze kumvira Imana, basuzugura nanone itegeko ryayo, bambara umubiri w'abantu, baryamana n'abakobwa b'abantu, babyarana abantu badasanzwe kuko uko kwihuza nako ntikwari gusanzwe. Za mbogamizi z'uko Abamarayika batagira umubiri wororoka nk'uw'abantu, na zo twazirebera mu ijambo ry'Imana. Nibyo, Matayo 22:29-30 hagira hati: "Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana. Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru". Sobanukirwa neza: Yesu aravuga ati "bamera nk'abamarayika bo mu ijuru". Abamarayika bo mu ijuru batandukanye n'abamarayika baguye. Ikiyongera kuri ibi, muri Bibiriya harimo ibyanditswe byinshi tutabasha gushyira hano byose, aho Abamarayika bagiye bambara umubiri nk'uw'umuntu bakaza mu butumwa mu isi: Yakobo yakiranye n'umugabo ijoro ryose atazi ko ari Marayika, (Uyu mumarayika yari yiyambitse umubiri nk'uw'umuntu neza neza); Aburahamu yasangiye na Marayika,..... ingero ni nyinshi cyane. Mu Itangiriro 19:1-5 Bibiriya igaragaza aho abagabo bo mu murwa w'i Sodomu babonye Abamarayika bakifuza kuryamana na bo. Uko bigaragara rwose, aba bamarayika bari batumwe i Sodomu byabashobokeye kwiyambika umubiri nk'uw''umuntu usanzwe, ku buryo abagabo b'i Sodomu barebye aba bamarayika bakifuza kuryamana na bo.

Tugana ku musozo, ahari hari uwakwibaza ati Ko tuzi ko Abamarayika badapfa, byaje kugendekera bite abo bamarayika? Bibiriya itubwira Abamarayika Imana yafungiraniye ahantu mu minyururu bakaba bategereje gucirwaho iteka, ibivuga muri aya magambo: Yuda 1:6 "N’abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye."  Abantu benshi batekereza ko aba ari ba Bamarayika bakoze amahano tumaze kuvuga, bikaba ari nabyo byatumye nyuma yaho nta bandi Bamarayika bakoze amahano nk'ayo. Uko byagenda kose abamarayika bavugwa muri uyu murongo si babandi bifatanije na Lucifer bagahinduka abadayimoni, kuko nyine aba bahindutsee amadayimoni n'ubu arakora mu isi, mu gihe abandi bo ntabwo bahindutse abadayimoni ahubwo "Imana yabafungiye mu minyururu idashira no mu mwijima w'icuraburindi" aho bategerereje urubanza.

Nguko uko tubibona dukoresheje Ijambo ry'Imana no kumurikirwa na Mwuka Wera: Ni byo rwose, Abana b'Imana bavugwa mu Itangiriro 6:1-4 ni Abamarayika.

Imana ibahe umugisha.

by
0 0
Murakoze cyane ndumva nsobanukiwe
by
0 0
Murakoze kudusobanurira
...