0 like 0 dislike
119 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Iki kibazo Abakristo bari muri business bakunze kukibaza cyane. Yewe, si n'ab'iki gihe bakibaza gusa, no mu gihe cya Yesu barakibazaga. Bamwe usanga bijujuta ngo imisoro ni myinshi, bikabatera kuyikwepa cyangwa kuyinyereza, Abandi bakibwira ko ayo ari amategeko y'isi agenga ab'isi gusa... n'ibindi. Mbere yo kureba ibyerekeye ubwinshi n'ubuke bw'imisoro, reka tubanze turebe ku kibazo cy'imisoro nyirizina. Umukristo akwiriye kwitwara ate ku kibazo cy'imisoro?

Abo mu gihe cya yesu iki kibazo bakibajije Yesu. Dore uko Bibiriya ibivuga: Matayo 22:16-21 [16] Bamutumaho abigishwa babo hamwe n’Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese. [17]Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera? [18] Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe? [19] Nimunyereke ifeza y’umusoro.”Bamuzanira idenariyo. [20] Arababaza ati “Iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?”  [21] Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.” Maze arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”

  Iki gisubizo cya yesu kirasobanutse ku buryo nta n'urujijo na ruto giteye. Ni ibintu bibiri by'ingenzi muri ubu buzima, buri cyose tugomba kugikora mu mwanya wacyo mu buryo bwacyo: Iby'Imana tugomba kubikora neza mu gihe cyabyo, n'iby'isi tukabikora neza mu gihe cyabyo.

Uretse na Yesu Pawulo na we yagize icyo abivugaho: Abaroma 13:5-7 [5]Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana.[6]Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b’Imana bitangiye gukora uwo murimo. [7]Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n’abo kubahwa mububahe.

Ibyanditswe tuvuze haruguru biragaragaza mu buryo budasubirwaho ko Umukristo agomba gutanga imisoro kandi akayitanga atagononwa. Habaho imisoro y'uburyo butandukanye bitewe n'igihugu na system icyo gihugu gikoresha. Hari aho imisoro ifatwa n'abasora nk'aho ari myinshi, hari aho abasoresha badakundwa n'abasora....ariko ibi na byo si bishya, kuko no mu gihe cya Yesu ariko byari bimeze. Dore uko Yesu abivuga, Matayo 11:28-29 [28] Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’[29]Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo. ”Iki cyanditswe tuvuze haruguru kigaragaza ko abo ku gihe cya Yesu batekerezaga ko Yesu adakwiriye gusangira n'abakoresha b'ikoro (Abasoresha) kuko ntibari bakunzwe na gato. Gusa Yesu we si uko yabibonaga, gusangira n'abasoresha nta cyaha cyari kibirimo nta n'ikibazo byari bimuteye. 

Ariko nanone, bibiriya isaba abasoresha kudasoresha ibirenze ibyo bagomba gusoresha. Luka 3:12-13  hagira hati:[12] N’abakoresha b’ikoro na bo baje ngo babatizwe baramubaza bati “Mwigisha, tugire dute?” [13]Arabasubiza ati “Ntimukake abantu ibiruta ibyo mwategetswe.” 

Impande zombi ziravugwaho: Abasoresha babujijwe gusoresha ibiruta ibyo bategetswe. Abasora na bo basabwe gusora nk'uko Abasoresha babibasaba. Imisoro yaba myinshi yaba mike, abasora basabwa gusora uko byagenwe n'amategeko abareba. Abaroma igice cya 13 uhereye ku murongo wa 1 Bibiriya idusaba ikomeje kubaha abatuyobora. Ahantu honyine twemerewe kutubaha abatuyobora, ni igihe badusabye gukora ibyo Bibiriya itubuza. Ahongaho Umukristo ahitamo kumvira Imana kuruta kumvira abantu. (Act 5:29 "Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu."

Ikibazo cyo kumenya ibyerekeye uko waranguye.... uko wacuruje....ntabwo twabyinjiramo cyane, icyo tuzi ni uko Imana dusenga igendera ku mahame Umukristo atemerewe guca ku ruhande. Umukristo agomba kwitwararika aya mahame y'Imana, agahitamo ubucuruzi butamushyira mu moshya kuko ubucuruzi bwose ntibukorwa kimwe. Turabizi ko bigora Abakristo bamwe guhurira ku isoko rimwe n'abo hanze aha, bamwe muri bo (wenda) bashobor akuba bakwepye imisoro cyangwa bagakora andi manyanga atuma ibiciro byabo biba hasi. Gucururiza iruhande rwa mwene aba biragora kuko ibiciro byawe biba biri hejuru ugereranije n'ibyabo. Uko byagenda kose ntibikuraho amahame y'Imana, nta nubwo biguha urwitwazo rwo kwigana abakora nabi kugirango nawe ubone uko ucuruza. Inama iruta izindi twaha Umukristo ujya mu ijuru, ni ugushaka ubucuruzi butamushyira mu moshya kuko burahari.

Murakoze, Imana ibahe umugisha

...