58. Turi mu gihe cyiza cy’ umunsi w’ agakiza

audio by Bro. Dr. E. N. Kanda hano umushimire

=========Amagambo yayo=========

1. Turi mu gihe cyiza cy’ umunsi w’ agakiza
Yesu yarangirije byose ku musaraba,
Abantu benshi cyane basang’ uwo Mukiza
Bahabw’ umunezero, bakizwa mu mutima

Gusubiramo
Yesu, Mwana w’ intama, twese turagushima
Wadutunganirij’ u bugingo buhoraho
Kandiwaduhinduye hub’ intumwa z’ Imana
No mu mazina yose nta rihwanye n’ iryawe

2. Waducunguye twese, utuvir’ amaraso
Ubuntu bwawe buturnurikira nk’ izuba
Tumaze kumeny’ urukundo rw’ Imana yacu
Amaraso ya tumenyeshej’ isezerano

3. Ngwino nawe mugenzi, naw’ ugishidikanya,
Iman’ irakuzuza ubuntu bwayo bwinshi
No mu mutima wawe harab’ umunezero
Ibyiringiro byinshi n’ urukundo rukwiye

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...