Mu minsi y'impera z'umwaka, iki kibazo ntikijya kibura kwibazwa n'abantu benshi mu bizihiza Noheli. Ibi byagiye bitera impaka guhera kera, cyanecyane guhera mu kinyejana cya 3 ubwo umwanditsi w'Umugereki witwaga Hyppolytus yahamyaga ko yesu yavutse tariki 25 Ukuboza. hagati y'umwaka wa 346 - 386, uwitwa Cyril w'i Yerusalem yahamije ko we ubwe yiboneye igitabo cy'umwimerere cyandikwagamo ibarura ry'abana bavuka, ngo yaje gusanga byanditsemo ko Yesu yavutse ku itariki 25/12. Ese koko ibi byafatwa nk'ukuri?
Reka tubanze turebe inkomoko y'uyu munsi muri Kiriziya yariho icyo gihe (Gatorika). Mu binyejana bya mbere by'igihe cyacu, uko ubukristo bwateraga imbere ntibwasiganaga n'ubupagani. Abapagani bo muri ibi binyejana muri ibyo bice by'ubwami bw'abaroma, bari bafite umunsi ukomeye mu mihango yabo ya Gipagani, kuri uyu munsi bizihizaga kandi bakaramya ikigirwamana bitiriraga umubumbe wa Saturne. Uyu munsi wabaga buri tariki 25/12 buri mwaka. Kiriziya yariho icyo gihe, yaje gufata ingamba zo kuburizamo iyi mihango ya gipagani, maze na yo ihindura iyi tariki umunsi wo gusenga no kwizihiza ivuka rya yesu ku bamwemera, cyane cyane banagendeye ku makuru bari bafite ava mu banditsi batandukanye nk'uko twabibonye haruguru. Buhoro buhoro, iyi tariki yagiye yemerwa mu bizera-Mana nk'itariki Yesu yavutseho.
Muri ibi bihe byacu, abashakashatsi benshi bagerageje kwegeranya amakuru make ahari ngo bamenye itariki Yesu yaba yaravutseho. Bamwe bemeza ko bidashoboka ko Yesu yaba yaravutse mu kwa 12, abahamya ibi, ahanini bashingira ku kuba Bibiriya ivuga ko Umunsi Yesu yavukaga, abashumba bari hanze mu ijoro barinze umukumbi wabo, nyamara muri Isirayeli ngo mu kwa 12 habaga hakonje cyane ku buryo nta mushumba wararaga hanze muri aya mezi.
Ukuri guhari, ni uko bidashoboka kumenya nta gushidikanya itariki Yesu yavutseho. Uretse n'itariki, n'umwaka yavutsemo ubwawo ntiwemeranywaho 100% n'abasesenguzi ba Bibiriya. Icyo tugomba kumenya ni kimwe: Iyo Imana iza gusanga ari iby'ingenzi ko tumenya itariki Yesu yavutseho, iba yarabitumenyesheje mu ijambo ryayo. Umwanditsi w'ivanjili Luka atanga amakuru ahagije ku ivuka rya Yesu agize icyo atwungura (Imyenda y'impinja, aho uruhinja rwari ruryamye...) ibi bitwereka uruhinja Yesu avuka mu mubiri nk'uw'umuntu, yicishije bugufi kugeza ubwo avukira mu muvure. Iyo Luka aza gusanga hari icyo bitumariye kumenya itariki nyayo Yesu yavutseho, aba yarayanditse.
Ku bafite umunsi mukuru ku itariki 25/12 nk'umunsi w'ivuka rya Yesu, ntituvuze ko bakora icyaha cyangwa ko bakora ibidakwiriye. Igifite umumaro kuri uyu munsi ni ukuzirikana Icy'ingenzi, aricyo kumenya ko yavutse, ko yazanywe mu isi no kuducungura, ko yapfuye akazuka, ko kandi ubu ari muzima. Ibyo dukwiye kubizirikana buri munsi kurusha kwizihiza umunsi. Ku bazi ibarurisha-mibare (statistics), amahirwe (probability) y'uko Yesu yaba yaravutse ku itariki 25/12 angana na 1/365 binganga na 0,0027%. Aya ni nayo mahirwe buri munsi w'umwaka ufite. Yesu ashobora kuba yaravutse ku itariki iyo ariyo yose y'umwaka. NTA MUNTU N'UMWE UBIZI.
Murakoze, Imana ibahe umugisha.
Ikindi kibazo wasoma kikagufasha: Yesu yavutse mu wuhe mwaka, apfa mu wuhe mwaka?