56. Twese uko tur’aha turanezerewe
1. Twese uko tur’aha turanezerewe
Tugusanganiye, duhuj’ umutima
Twabisaby’ Imana ngw ikurinde neza
Mu rugendo rwa we no kukugarura
Gusubiramo
Ko twishimye dutya!
Ko twishimye dutya!
Bizagenda biteUbwo Yes’ azaza
2. Ntitwakwibagiwe, ubwo twasengaga,
Kand’ Imana yacu yaratunejeje,
Iduh’ ukwizera, kukw izakurinda
Non’ ishimwe rwose, turanezerewe
3. None, mwene Data, twongere, twishime,
Kukw Imana yacu ikira nuka,
Iby’ ivuga byose, irabisohoza
Ngaho tuyishime dufatanije!