0 like 0 dislike
131 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.9k points)
How should a Christian view politics?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Iki ni ikibazo abakristo benshi bakunze kwibaza, bamwe bagira ipfunwe ryo kukibaza, abandi bakigengesera, abandi bakagira umutima wishinja, ndetse bamwe ntibatinya gushinja mu mitima bagenzi babo.

Bamwe bagiye bavuga ko Politiki n'Iyobokamana bitajya imbizi, ngo ntibijyana. Ese mu by'ukuri niko bimeze? Ese igihe Umukristo agiye mu bikorwa bya Politiki aba akoze icyaha? Ese Umukristo ashobora kujya mu bikorwa bya Politiki kandi agakomeza kuba Uwera? ibi ni byo bibazo tugiye kugerageza gusubiza.

Mbere yo kwinjira cyane muri iki kibazo, mutwemerere tubanze dushimangire ko Bibiriya ihamya ko ubushake bw'Imana busumba byose, bugomba kubahwa kuko bufata umwanya wa mbere mu buzima bw'Umukristo. Matayo 6:33 Bibiriya itubwira ko tugomba kubanza gushaka Ubwami bw'Imana mbere y'ibindi byose. Imigambi y'Imana ni ihame ritavogerwa, kandi ubushake bwayo ntibugibwaho impaka. Kuva kera, Abahanuzi bari barabihishuriwe ko Imana ariyo yimura abami ikimika abandi (Daniyeli 2:21). Bari barahishuriwe kandi ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishatse wese. (Daniyeli 4:22). Niba dufashe Politiki nk'imiyoborere y'abantu, iyo urebye neza ibi byanditswe byera usanga Imana ubwayo ifite ikiganza muri Politiki y'abantu, igakoresha politiki kugirango isohoze imigambi yayo ku bantu. Ikibazo isi yagiye igira gusa ni uko abanyapolitiki babi bagiye bakoresha nabi ubuyobozi bahawe, bagakoresha Politiki mu gusohoza imigambi yabo mibi. Ibi byatumye ijambo "Politiki" rihabwa inyito itariyo, bigatuma umuntu wese wumvise iri jambo yikanga, akumva imigambi igamije kugira nabi gusa, nyamara siko biri. 

Icya kabiri Umukristo akwiriye gusobanukirwa, ni uko Guverinoma zo mu isi zidashobora kurokora umuntu! Imana ni yo yonyine ibasha kudukiza. Muri Bibiriya, nta na hamwe dusoma ko haba hari inyigisho zigamije kwerekana uko Guverinoma zo mu isi zakora kugirango zijyane abantu bazo ku gakiza. Guhera mu kinyejana cya mbere, mu gihe hariho ingoma z'igitugu cy'Abaroma, nta na hamwe intumwa zigeze zihamagarira abakristo kwigomeka ku ngoma y'Abaroma yabagiriraga nabi. Ahubwo babashishikariza kubaha ababayobora, ariko bataretse inshingano zabo zo kubwiriza abantu inkuru nziza y'agakiza. 

Nta kujijinganya, Bibiriya itubwira ko dufite inshingano zo kubaha abatuyobora no kuba abaturage beza. Abaroma 13:1-2 "Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana. Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n''urubanza".  Imana yadushyiriyeho abatuyobora ku bw'inyungu zacu, kugirango bashime abakora neza kandi bahane inkozi z'ibibi. Ibyo bivugwa muri 1 Petero 2:13-14. Na Yesu ubwe ntiyigeze adusaba kwigomeka ku batuyobora. Yadusabye kubaha ibibagenewe, n'Imana tukayiha ibiyigenewe. Aho Umukristo asabwa gutora, aba agomba gutora. Aho Umukristo asabwa gutanga umusoro, aba agomba kuwutanga. Igihe Umukristo akoze ibi, mu by'ukuri aba akoze ibikorwa bya Politiki. Nta cyaha aba akoze. Izi mpande zombi ntabwo zirwanyana, ahubwo ziruzuzanya. Umukristo ashobora no gukora imirimo mu nzego za Leta cyangwa iza Politiki, si icyaha. Gusa agomba guhora azirikana uwo ari we, akarangwa n'indangagaciro za Gikristo kandi akabera intangarugero abo bakorana. 

Ahubwo inzozi za mbere z'Abakristo zakagombye kubona igihugu kiyobowe n'abantu bafite indangagaciro za Gikristo, bigisha urukundo no kubahana, kandi bemera ko Imana ifite umwanya wa mbere mu buzima bwa buri muntu.  Gusa nanone, ubutumwa twahawe si ubwo guhindura igihugu dukoresheje impinduramatwara zishingiye kuri politiki, ahubwo ni uguhindura imitima y'abantu dukoresheje ubutumwa bwiza dukura muri Bibiriya. 

Si icyaha rwose kuba umukristo yakora ibikorwa runaka bya Politiki, kuko ibyo bikorwa duhura nabyo buri munsi mu buzima bwo muri iyi si. Gusora, gutora, gutorwa, gutanga igitekerezo, kujya mu nama y'ubuyobozi, gukora akazi ka Leta, kwikorera, gukora umuganda, ibi byose ni ibikorwa bifite aho bihuriye na Politiki. Ahubwo kutabikora ni cyo cyaha kuko Bibiriya idutegeka kubaha abadutegeka. 

Gusa hari ibyo kuzirikana: - Igihe itegeko ry'isi rihabanye n'iry'Imana, Umukristo asabwa gukurikiza iry'Imana. 

                                              - Igihe Umukristo ari muri Politiki nk'akazi yahisemo, agomba kwitwararika kugirango atisanga yijanditse mu byoretse iyi si. 

Murakoze, Imana ibahe umugisha

...