0 like 0 dislike
130 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (17.0k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (17.0k points)

Muri iki gihe cya none abakristo bafite amahirwe yo kubona hafi yabo kandi mu buryo bworoshye Bibiriya zitandukanye zibafasha gusobanukirwa kurushaho Ijambo ry'Imana. Bibiriya ntizitandukaniye mu rurimi zanditsemo gusa, ahubwo zinatandukanije version. Version imwe ishobora kuvuga ikintu runaka mu buryo butandukanye n'iyindi, ariko ikivugwa bikarangira gisobanuwe kimwe, uretso ko akenshi usanga version runaka isobanuye ikintu runaka kurusha indi version.

Nyuma yo kubagezaho amateka y'Umwami James witiriwe Bibiriya yitwa KING JAMES, (Ushobora gukanda hano ukareba) abakunzi bacu badusabye kubagezaho n'amateka ya Louis Second witiriwe Bibiriya yitwa LOUIS SEOND. 

LOUIS SECOND YARI MUNTU KI?

Amavuko

Louis Second ni umugabo w'Umusuwisi wavutse tariki 03/05/1810, avukira mu Busuwisi ahitwa Plainpalais. Yitabye Imana tariki 18/06/1885 i Geneve mu Busuwisi. Se umubyara yari Umunyagatorika, afite inkomoko mu Bufaransa, akaba yaranarwanye mu gisirikare cya Napoleon. Nyina we yasengeraga mu Itorero ryari rimaze kwiyomora kuri Gatorika, icyo gihe baryitaga "Église réformée" cyangwa Itorero rivuguruye. 

Amashuri

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1826, Louis second yakomeje amasomo y'ubuvuzi muri Académie de Genève, nyuma yaho ajya kwiga Tewoloji muri "Faculté de théologie protestante de Strasbourg" mu Bufaransa. Amasomo ya Tewoloji yayarangije muri 1834. Igitabo yanditse ubwo yarangizaga muri Tewoloji yakise "étude critique du Livre de Ruth" ahabwa Diplome ya baccalauréat muri Tewoloji. yakomeje kwiga ibyerekeye iyobokamana, ndetse umwaka ukurikiyeho mu 1835 yabonye  License muri Tewoloji, nyuma yo kwandika igitabo yise "étude critique et exégétique du livre de l'Ecclésiaste". Yakomeje kwiga, ndetse umwaka ukurikiyeho 1836, abona Doctorat muri Tewoloji nyuma yo kwandika igitabo kitwa "De la nature de l'inspiration chez les auteurs et dans les écrits du Nouveau Testament".

Ubushumba

Mu mwaka wa 1840, nibwo Louis Second yimitswe nk'Umushumba (Pastor) i Geneve mu Busuwisi, aho yamaze imyaka 24 akorera Imana. Muri iyi myaka, yakomeje ubushakashatsi bwimbitse kuri Bibiriya, ku rurimi rw'igiheburayo n'isezerano rya kera,  ndetse yandika ibitabo byinshi birimo ikitwa "Traité élémentaire des accents hébreux" yanditse muri 1841, ikitwa "Géographie de la Terre sainte"  yanditse muri 1856, n'ibindi.

Ubusemuzi bwa Bibiriya - Isezerano rya kera

Igihe Louis Second yari umushumba, abashumba bo mu matorero avuguruye y'i Geneve bari barishyize hamwe bakora icyo bise "Compagnie des pasteurs de Genève". Aba bashumba bahoraga bifuza Bibiriya isobanuye neza. 

Mu mwaka wa 1864, Louis Second yasezeye ku mirimo ya Paroisse yakoreragamo umurimo wa Gishumba, kugirango abone umwanya uhagije wo gusobanura Bibiriya. Yagiranye amasezerano n'abasshumba babarizwaga muri Compagnie des pasteurs de Genève, Louis Segond abemerera ko azahindura isezerano rya kera mu gifaransa arikuye mu Giheburayo, ndetse yiyemeza ko buri mwaka azajya atanga rapport y'aho imirimo igeze. Louis Second yahise abara umubare w'imirongo akeneye guhindura buri munsi kugirango azabe arangije gusemura isezerano rya kera mu myaka 6. Abari bahari, bahamya ko Louis Second yahisemo kugenda gake gake, kuko yasemuraga imirongo 11 yonyine ku munsi. Yapimaga buri jambo ryose kandi akarikoraho ubushakashatsi mbere yo kuryandika. Ntiyigeze akererwa kuko muri 1870 yarangije ubusemuzi. Gusa mu 1873 ni bwo isezerano rya kera, Version yahise yitwa LOUIS SECOND, ni bwo yasohotse.

Abari bahari, bagiye barega Louis Second kuba intagondwa, kuko n'ubwo yasemuraga bike ku munsi (imirongo 11 gusa), iyo yamaraga gusemura ijambo nta muntu numwe wabashaga kumugira inama cyangwa kugira icyo arihinduraho. 

Ubusemuzi bwa Bibiriya - Isezerano rishya

Mu mwaka wa 1872, Louis Second yahawe umurimo muri "Faculté de théologie protestante de Strasbourg" aho yagizwe professeur w'igiheburayo n'isezerano rya kera. Muri uwo mwaka yahise atangira no gusemura mu gifaransa isezerano rishya, aho uyu murimo yawurangije muri 1880. Muri uyu mwaka, Louis second yagarutse i Geneve mu Busuwisi muri Académie de Genève, yigisha "Igiheburayo gikoreshwa muri Bibiriya (Hebreux Biblique)". Aha ni ho yagumye kugeza ubwo yitabaga Imana mu mwaka wa 1885 afite imyaka 75 y'amavuko.  Muri uyu mwaka wa 1880 kandi, nibwo isezerano rya kera ryashyizwe hamwe n'isezerano rishya, bikora Bibiriya izwi kw'izina rya LOUIS SECOND. 

Kuva icyo gihe muri 1880 kugeza uyu munsi muri 2017, Bibiriya ya LOUIS SECOND ni imwe muri za Bibiriya zakoreshejwe kandi zigashimwa cyane mu matorero y'Abaprotestant n'abandi basoma igifaransa. Imyaka 30 gusa imaze gusohoka, hakozwe Bibiriya za Louis Second zigera ku 300,000. LOUIS SECOND yari yaremeranijwe n'abamusabye gusemura Bibiriya ko Version ye itazasubirwamo akiriho. Amaze kwitaba Imana, guhera mu mwaka wa 1910, kubera iterambere n'imihindagurikire y'ururimi rw'igifaransa, bibiriya y'umwimerere ya Louis Second yagiye ijyanishwa n'igihe mu mivugire no mu magambo amwe n'amwe, ariko umurimo utangaje yakoze n'umwimerere wawo byagumye ari bya bindi. 

Imana dukorera izahemba abagabo nk'aba bakoze imirimo ikibukwa na nyuma y'imya bitahiye. 

Imana ibahe umugisha.

Ikindi kibazo wasoma: Hari Bibiriya yitwa King James: Uyu king James yari muntu ki? Kanda hano ubone igisubizo

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...