55. Nifuza cyane kuzagera muri wa murwa
1. Nifuza cyane kuzagera
Muri wa murwa wo mw ijuru
Mbasezeyeho bantu mwese
Mushaka gukorer’ iyi si
Gusubiramo
Muri wa murwa w’ ubugingo
Duteraniyeyo n’ abera;
Tuzabone ray’ Umukiza
Tuzanezererway’ iteka
2. Ntihazageray’ amarira
Muri wa murwa wo mw ijuru
Urupfu ntiru zahagera
Mu murwa w’ amahor’ iteka
3. Ibyago ntibizahagera
Muri wa murwa wo mw ijuru
Agahinda n’ imibabaro
Nta bwo biba mur’ uwo murwa
4. Tuzasangay’ inshuti zacu,
Zatu banzirije mw ijuru
Ubwo turamuts’ Umukiza,
Tuvuz’ impundu turirimba