0 like 0 dislike
190 views
in Ibibazo byerekeye umuryango (family) by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Iki ni kimwe mu bibazo bikunze gukurura impaka mu bizera, cyane cyane ko ari kimwe mu bibazo Bibiriya itagira icyo ivugaho mu buryo bweruye. Igihe Bibiriya yandikwaga, ibijyanye no kuringaniza urubyaro si ikintu cyariho, ni yo mpamvu nta mwanditsi wigeze agira icyo akivugaho cyangwa ngo hagire Itorero rikibaza.

Muri Bibiriya Yera, tubona ingero nyinshi z'abatewe  Umunezero n'ibyishimo byo kubyara umwana, ariko nta na hamwe havugwa umuntu waba yarigeze kubabazwa n'uko abyaye. 

Muri Bibiriya Yera, icyanditswe kimwe abantu bakunze gutekereza nkaho kiganisha ku kuboneza urubyaro, kiboneka mu Itangiriro igice cya 38, aho Bibiriya ivuga iby'abana ba Yuda, Eri na Onani. Bibiriya ivuga ko Eri yarongoye umukobwa witwa Tamari, ariko kuko yari umunyabyaha (Eri), Uwiteka aramwica, apfa atabyaranye n'umugore we Tamari. Nk'uko umugenzo w'Abaheburayo wari uri, mwene se wa Eri, Onani, yari afite inshingano zo kumuzungura, akarongora Tamari, kandi akamubyaraho umwana kugirango acikure mwene se. Ku murongo wa 9-10, Bibiriya igira iti "Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugirango adacikura mwene se. Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y'Uwiteka, na we aramwica".  Onani yakoze ikintu kibi, yarikunze cyane kugeza aho yishakira ibyishimo by'umubiri gusa, ariko yanga inshingano zo gucikura mwene se. 

Iki cyanditswe ni cyo gikunze gukoreshwa nko kwerekana ko Imana idashyigikiye kuringaniza imbyaro, ariko ababivuga batyo birengagiza ko Onani atazize kuringaniza urubyaro, ahubwo yazize kwanga inshingano ze zo gucikura mwene se. Nkuko bigaragara mu nkuru ya Onani, kuringaniza urubyaro cyangwa kutaruringaniza sicyo kibazo, ahubwo ikibazo ni impamvu yihishe inyuma yo kururinganiza cyangwa kutaruringaniza. Abashakanye bashobora kwifuza kuringaniza urubyaro kubera impamvu zitandukanye. Bamwe bashobora kubiterwa no kwifuza guha Umwana bafite ibyo akeneye byose mu buryo bunyuze bakurikije ubushobobozi Imana yabahaye. Abandi, ku bw'umurimo w'Imana, bashobora kwifuza kutishyiraho inshingano nyinshi kugirango babohokere gukorera Imana mu buryo burushijeho kuba bwiza. Ku bw'umurimo w'Imana Pawulo yahisemo kuguma ari ingaragu ubuzima bwe bwose, ibyo si icyaha. Umugambi w'Imana uba wihariye kuva ku rugo rumwe kugera ku rundi. Igikwiye ni uko abashakanye bashaka uko bamenya umugambi w'Imana ku buzima bwabo, naho ubundi ikibazo cyo kuringaniza urubyaro cyangwa kutaruringaniza kiri hagati yabo n'Imana yabo.  

Muri Bibiriya, igihe cyose kutabasha kubyara byafatwaga nk'ikintu kitari kiza. Kandi nta na hamwe tubona muri Bibiriya umuntu waba yarigeze aha Imana ikifuzo cyo kutabyara. Ariko nanone, ukoresheje Bibiriya ntushobora guhamya ko kuboneza urubyaro ari icyaha, byaba iby'akanya gato cyangwa ibya burundu. Buri couple yagombye gushakisha ubushake bw'Imana ku byerekeye iki kibazo, kandi bakareka kugitwara muri rusange kuko ubushake bw'Imana ku bantu A singombwa ko igihe cyose busa n'ubushake bwayo ku bantu B. Ku bw'izi mpamvu, nta muntu ukwiriye gucira undi urubanza cyangwa ngo amutegeke kubyara cyangwa kutabyara. 

ICYITONDERWA: Nubwo tutifuza kwinjira muri iki kibazo mu buryo bwa kiganga, abashakanye bagomba guhitamo neza uburyo bakoresha igihe biyemeje kuringaniza urubyaro. Twebwe abizera, twizera ko ubuzima bw'umuntu butangira intanga-ngabo ikimara guhura n'igi ry'umugore. Birazwi mu buryo budashidikanywaho, ko bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuringaniza urubyaro harimo ubutangira gukora nyuma yo guhura kw'intanga-ngabo n'igi ry'umugore. Mwene ubu buryo twatanga urugero rw'ibyitwa "pillule de lendemain" n'ibindi. Abakristo ntibemerewe gukoresha mwene ubu buryo kuko bifatwa nko gukuramo inda. Igihe abashakanye bafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro, bagomba kwitonda bakagisha inama Abashumba babo n'abaganga.

Ikindi kibazo cyagufasha gusobanukirwa kurushaho: Ese gukuramo inda ni kimwe no kwica umuntu? Kanda hano urebe igisubizo.

Imana ibahe umugisha.

...