54. Harih’ umuns’ izuba rizarasa

1. Harih’ umuns’ izuba rizarasa,
Wa munsi tuzageraho mw ijuru
Ni ho tuzaba dutay’ umuruho
Tuzaba dufit’ umunezer’ udashira

Gusubiramo
Tuzamusanganira Yesu Kristo
Kuk’ ari we wadukirije mur’ iyi si
Tuzamwitegerereza mw ijuru
Tuzamushimir’ urukundo yadukunze

2. Harih’ umunsi tuzabona byose
Iman’ ibihinduye kuba bishya
Kur’ uwo munsi Umukiza wacu
Azatwugururir’ urugi rwo mw ijuru

3. Tugeragezwa kenshi mu rugendo
Tuzanezerwa tugeze mw ijuru
Kand’ umwijima nta bw’ uzahagera
Tuzarushaho guhimbaz’ Umucunguzi

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...