0 like 0 dislike
285 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo cyiza gishobora gusubizwa n'ibyanditswe dukura mu Ijambo ry'Imana. Bimwe muri iyo byanditswe ubisomye ushobora kubona ko nta muntu wazira icyaha cy'undi, ariko ibindi bikagaragaza ko abana bashobora kuzira ibyaha by'ababyeyi babo. None se ukuri nyakuri ni ukuhe? Tubisuzume:

Muri Ezekiyeli 14:2-4 “Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’? [3]“Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani. [4]Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bw’umwana ni ubwanjye nk’ubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa." 

Ariko kandi nanone, hari icyanditswe cyo muri Bibiriya kigaragaza ko abana bashobora kuzira ibyaha by'ababyeyi babo. Kuva 5:6 "Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga,"

Ukuri guhari ni uko uhereye cyera, haba mu isezerano rya cyera cyangwa irishya, ihame ry'Imana ni uko Icira buri wese urubanza ishingiye ku migenzereze ye bwite: Ezekiyeli 18:30 “Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk’uko imigenzereze ye iri, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa." Guhera cyera cyane isi igituwe n'abantu 4 gusa, Imana yagenjereje Kayini ibihwanye n'imigenzereze ya Kayini, ndetse igenzereza Abel ibihwanye n'imigenzereze ya Abel itabihereye ku byaha byakozwe n'ababyeyi babo. Ndetse n'uyu munsi, Imana yaduhaye impano y'agakiza kabonerwa muri Yesu, iyo mpano igenewe bose abazayemera bakayizera, tutitaye ku byakozwe n'ababyeyi ba buri wese.

Ariko rero, ni ngombwa cyane gutandukanya icyaha n'ingaruka zacyo. Kuba ntawe Imana ihora icyaha cy'undi, ntibikuraho ko ingaruka z'icyaha cyakozwe n'umubyeyi zishobora kugera ku bana. Ndetse n'abantu bose ku isi yose muri rusange, uyu munsi turi mu ngaruka z'icyaha cyakozwe na Adamu na Eva. Dawidi yasambanye na Betisheba, havamo umwana. Uyu mwana bidatinze yararwaye arapfa nk'igihano Imana ihaye Dawidi. Nta wavuga ko Imana yahannye uyu mwana bitewe n'icyaha cya se, OYA rwose, icyakoze uyu mwana yagezweho n'ingaruka z'icyaha cyakozwe na se Dawidi.

Iby'icyaha n'ingaruka zacyo bigaragara henshi cyane muri Bibiriya, mu buryo busobanutse. Amaganya ya Yeremiya 5:7 "Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho,Natwe twikoreye ibicumuro byabo."  Ahangaha ntabwo Yeremiya avuga ko twikoreye ibyaha byakozwe na ba data, oya, aravuga ati "Ba data bakoze ibyaha" .... none "twe twikoreye ibicumuro byabo".... bisobanuye ko ibyaha byabo bazabyibarizwa, ariko uburemere bwabyo natwe buratugeraho bukadutera gucumura.

Kuva icyaha cyakwinjira mu isi, igihe cyose kibayeho kigira ingaruka no ku batarakigizemo uruhare. N'uyu munsi turabibona. Gusa ku munsi w'urubanza, nta n'umwe uzabazwa ibyaha byakozwe n'abandi. N'ubwo ingaruka z'ibyaha byakozwe n'abandi zitugeraho, dufite amahirwe yo kuba twarahawe umwanya wo kuvuka bundi, iyo twemeye impano y'agakiza kabonerwa muri Yesu, Imana ibasha kutubona mu isura nshya kandi ikadufasha kwigobotora ingoyi y'ingaruka z'ibyaha, uretse n'ingaruka z'ibyaha byakozwe n'abandi, n'ibyaha twakoze ubwabyo turabibabarirwa tugahinduka bashya muri Kristo Yesu.... AMEN.

Uwiteka abagirire neza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

554 questions

133 answers

52 comments

813 users

...