0 like 0 dislike
1.2k views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (19.4k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (19.4k points)
reshown ago by

Icyaha, gukiranirwa, igicumuro: Aya magambo 3 tuyasanga henshi muri Bibiriya, abantu benshi bakaba bibaza aho atandukaniye, ndetse n'abasobanuzi ba Bibiriya mu ndimi zitandukanye bagiye bayavanga.

Zaburi 32:5: Nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti "Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye", nawe unkuraho urubanza rw'ibyaha byanjye. 

Kuva 34:7 igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.”

Muri iyi mirongo, aya maganbo uko ari 3 aragaragaramo icyarimwe. Icya mbere twavuga, ni uko aya magambo afite icyo ahuriyeho n'icyo atandukaniyeho: Icyo ahuriyeho, ni uko yose agaragaza ikibi kigutandukanya n'Imana, ugikoze wese akaba agomba kwihana no gusaba imbabazi kugirango yiyunge n'Imana.

Reka noneho turebe icyo atandukaniyeho:

1. ICYAHA: 

Mu ndimi z'umwimerere Bibiliya yanditswemo ijambo twebwe twita "icyaha" risobanuzwa mu giheburayo (Hebrew: חַטָּאָה (Chattā’āh) / Greek: Hamartia

Mu giheburayo no mu migereki,  "icyaha" risobanura "Guhusha intego". Umuntu akora icyaha igihe cyose akoze ikintu gidahuye n'ubushake bw'Imana no gukiranuka kwayo, byaba mu bikorwa, mu magambo cyangwa mu bitekerezo. Uretse no gukora icyo kintu, no kudakora icyo Imana yifuza na byo ni icyaha.

Umuntu akora icyaha igihe cyose akoze kimwe muri ibi bikurikira, yaba abigambiriye cyangwa atabigambiriye, yaba abizi cyangwa atabizi:

- Gukora ikintu cyose gitandukanye n'icy'ukuri kw'Imana.

- Kugira ibitekerezo bidahesha Imana icyubahiro

- Gukora ikintu kiri bugire ingaruka mbi, kuri wowe cyangwa ku bandi

- Kudakora ikintu kandi ubizi neza ko ari kiza (Yakobo 4:17)

Duhereye ku gisobanuro cy'ijambo ubwaryo, dufate urugero rw'umurashi ufashe umuheto n'umwambi yifuza guhamya ikintu runaka, ariko yarekura umwambi akagihusha: Ni ko bimeze no ku cyaha: Imana ifite uburyo yifuza umuntu yabaho: Igihe cyose ubayeho ukundi, uba uhushije intego kandi uba ukoze icyaha. 

Kuva umuntu wa mbere yakora icyaha, abantu bose bamukomotseho bahise bagira kamere ibogamira ku cyaha, (Abaroma 5:12). Muri twe, habamo intambara ihoraho hagati y'ikibi n'icyiza. Pawulo we agira ati: "Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza, ariko kugikora ntako." Abaroma 7:18. Muri make, igihe cyose ukoze igihabanye n'icy'Imana yifuza, waba ubizi cyangwa utabizi, waba ubishaka cyangwa utabishaka, cyangwa se ukagira ibitekerezo bidahesha Imana icyubahiro, uba ukoze icyaha, kimwe n'igihe udakoze ikintu kandi ubizi ko ari kiza.

==> Ku bw'ibi bisobanuro by'icyaha, abantu bose bakoze icyaha, bose, nk'uko Bibiliya ibivuga: Abaroma 3:23 "kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana"

2: IGICUMURO: 

Mu ndimi z'umwimerere bibiliya yanditswemo, iri jambo "igicumuro" rikomoka ku magambo akurikira: Igiheburayo: פֶּשַׁע (Pesha) / Ikigiriki: Parabasis / Bikaba bisobanura "kurenga imbago zibujijwe, cyangwa kurenga umurongo ubujijwe"

Igicumuro ni icyaha umuntu akora yakitumye, akakigambirira kandi akaba azi neza itegeko rikibuza ariko ugafata umwanzuro wo kwica itegeko uzi neza. 

Ingero z'ibicumuro:

- Umunsi Dawidi yasambanye na Betisheba, yakoze igicumuro. Ni yo mpamvu muri zaburi ya 51 yo kwihana kwe, avuga ku murongo wa 3 ati "Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byange".

- Ubwo Eva yafataga umwanzu wo kurya ku giti Imana yabujije

==> Ku bw'ibi bisobanuro, biragaragara ko buri gicumuro cyose ari icyaha, ariko buri cyaha cyose si ko ari igicumuro. 

3. GUKIRANIRWA: 

Mu giheburayo: עָוֹן (Avon) =  Muri make, gukiranirwamo ni uguhitamo kwibera mu buzima bw'ibyaha, butarangwamo kwicuza no kwihana, cyangwa kwihana kutarimo kureka. Itangiriro 15:16 Bibiriya ivuga ku Bamoni iti :"Ubuvivi bw'abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw'abamoni kutaruzura". Impamvu Bibiriya ikoresha iri jambo, ni uko Abamoni bari barahisemo kwirengagiza Imana no kwibera mu buzima bw'ibyaha. Iri jambo rinakoreshwa mu kwerekana kamere-muntu ibogamira ku cyaha buri gihe, bigatuma umuntu ahora mu ntambara zo kurwana na yo, ibihe byose. 

==>Igikorwa kimwe umuntu akora, gishobora kugaragaramo ibi bintu uko ari bitatu icyarimwe. DUFATE URUGERO KUGIRANGO BIRUSHEHO GUSOBANUKA: Umukozi uhora yiba shebuja, abizi ko bibujijwe:

- Icyaha: Kwiba. (Igikorwa cyo gukora igihabanye n'ubushake bw'Imana)

- Igicumuro: Umwanzuro wo kwiba kandi azi ko Imana ivuga ngo "ntuzibe"

- Gukiranirwa: Uyu mukozi ntiyaguye mu cyaha, ahubwo ahora yiba yabihinduye ubuzima

IjamboUbusobanuroIncamacye
IcyahaGuhusha integoGukora, gutekereza igihabanye n'ubushake bw'Imana, cyangwa kudakora igihuye n'ubushake bwayo
IgicumuroKurenga imbibiGuhitamo ubishaka kwica itegeko ry'Imana uzi
GukiranirwaKubaho mu cyahaGuhindura ibyaha ubuzima

IBYO KWITAHO:

1) Gukiranirwa kose n'igicumuro cyose, byombi ni ibyaha. Icyaha kibumbiyemo byose. 

2) Uko byagenda kose, Imana ibasha kubibabarira byose, byaba ibyaha, ibicumuro cyangwa gukiranirwa. Igihe cyose ukiriho, uba ugifite amahirwe yo kwihana no gusaba Imana imbabazi, Yo ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. (1 Yohana 1:9). Ndetse iyo ibabariye ntiyongera kubyibuka ukundi (Abaheburayo 8:12). Ariko gukiranirwa kurambye gusunikira umuntu kubaho nk'ikigenge, akumva ko nta Mana ibaho.

Abanditsi ba Bibiriya bagiye bifashisha amagambo atandukanye kugirango bagaragaze icyaha mu ishusho yacyo yose. Ariko rero, utitaye ku byo wabayemo mbere, Yesu yitanze ubwe apfira ku musaraba kugirango atubabarire ibyo byose. Iyo umwizeye, abiguhanaguraho, ariko iyo utamwizeye ukarinda uva muri uyu mubiri, nta mahirwe yandi uba ugisigaranye, ndetse uba ukoze icyaha kitababarirwa.

Ushobora no kureba igisubizo igisubizo ku kibazo kigira kiti: Icyaha kidashobora kubabarirwa ni ikihe? Kanda hano urebe igisubizo

Imana iguhe umugisha

Ev. Innocent Munyaneza

by (19.4k points)
0 0
Mu ndimi z'amahanga:

- Icyaha = PECHE=SIN
- Gukiranirwa = INIQUITE=INIQUITY
- Igicumuro = TRANSGRESSION=TRANSGRESSION
by
0 0
Thank you so much I been wanting to know the difference between this three God bless you
ago by
0 0
Yes aguhe umugisha
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.
...