0 like 0 dislike
244 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (18.9k points)
Is temptation a sin? Is it a sin to be tempted?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (18.9k points)

Tubanze dusobanure iri jambo: Koshywa ni uguhamagarirwa gukora icyaha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Satani ashobora kuguhamagarira gukora icyaha, abantu na bo baguhamagarira gukora icyaha, n'umutima wawe ubwawo ushobora kuguhamagarira gukora icyaha. Muri ubu buryo koshywa byafatwa kimwe no gushukwa. 

Koshywa cyangwa gushukwa ubwabyo si icyaha. Bibaye ari icyaha, na Yesu yaba yarakoze icyaha kandi turabizi neza ko atigeze akora, kuko na Yesu ubwe satani yagerageje kumushuka. Abaheburayo 4:15  "Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha."

Igihe cyose umuntu akiri muri uyu mubiri kuri iyi si, nta hantu na hamwe ushobora kugera ku buryo satani yagutinya. satani ahora agerageza amahirwe ye, uko wasenga kose, uko wakiranuka kose, uko waba umeze kose satani azagerageza kugushuka. Kandi numunesha uyu munsi, ntabwo azakuzibukira, ahubwo azagutega ikindi gihe. Niba ibyo byarabaye kuri Yesu, watekereza ute ko twe yadutinya? 

Reka turebe uko byagendekeye Yesu: Mariko 1:12-13 "Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu, 13amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n'inyamaswa, abamarayika bakamukorera." Yesu yari afite impamvu nyinshi zagombaga gutuma satani atirirwa ahangara kumugerageza: Icya mbere, satani yari azi neza uwo Yesu ari we, ariko ntibyamubujije kugerageza amahirwe ye ngo arebebe ko Yesu yava ku izima agacumura. Icya kabiri, Yesu yari mu masengesho y'iminsi 40, satani yamusanze muri ayo masengesho. Na byo bigaragaza ko kuba waba uri mu masengesho, satani ntazagutinya. Yesu amaze kunesha satani, satani ntiyavuye ku izima, ahubwo ngo "yamuteze ikindi gihe". Dore uko Bibiliya ibivuga: Luka 4:13 "Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe." Kandi koko ni ko byagenze: Mbere Yesu yaneshereje satani mu butayu mu masengesho, satani yongeye kugerageza amahirwe ye ubwo Yesu yari muri Getsemane ababaye cyane, umunsi umwe mbere yuko adutangirwa ku musaraba. Satani yaribwiraga ati ubwo Yesu yanshoboye ari mu masengesho, noneho reka mutere ari mu gahinda kenshi buriya ndamushobora.... na byo byafashe ubusa. 

Ibi bigaragaza ko koshywa ubwabyo atari icyaha, ndetse nta mukristo numwe wagera ahantu adashobora koshywa: Ikibazo si ukoshywa, ahubwo ikibazo ni ukugwa mu moshya. Ntabwo gusenga ubyabyo byatuma satani agutinya, ahubwo byatuma utagwa mu moshya. Dore uko Yesu ubwe yabyivugiye abwira intumwa ze: Luka 22:39-40 39Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk'uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira. 40Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.”  Yesu yari yabagiriye inama: Ntiyigeze abwira intumwa ze ko amoshya atari buze, ahubwo yabasabye gusenga kugirango batayagwamo. Ikibabaje ni uko uyu muburo batawukurikije, aho gusenga barasinziriye, birangira bamwe batangiye kurwanisha umubiri nka ba Petero, abandi bariruka baramusiga ....

Gusenga ntibibuza satani kutwoshya, ahubwo biduha imbaraga zo kutagwa mu moshya. Isi ikiriho, Yesu yivugiye ko ibisitaza n'ibigusha bitazabura kuza. Ntaho twabihungira, satani azabizana uko byamera kose n'uwo waba uri we wese. Yesu yabivuze muri aya magambo: Luka 17:1 "Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano." 

Matayo 18:7 "Isi izaboneshwa ishyano n'ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano."

Muri macye, koshywa ubwacyo si icyaha. Bihinduka icyaha iyo wemeye gushyira amoshya mu bikorwa cyangwa mu bitekerezo, cyangwa ukabuzwa gukora ikiza washoboraga gukora. Yakobo atubwira neza uko urugendo rwo gukora icyaha rutangira nuko ruhinduka icyaha: Yakobo 1:13-15 13Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. 14Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka. 15Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.

Uburyo bwiza bwo kunesha amoshya ni ukubika Ijambo ry'Imana mu mutima rikakurwanaho igihe cyose. na Yesu ni bwo buryo yaneshesheje satani, yaramubwiraga ati "handitse ngo...". Dawidi yabivuze atya: Zaburi 119:11 "Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho." Ntitugomba kwemerera amoshya gutinda mu bitekerezo byacu. Yosefu akimara kubona ko amoshya y'ubusambanyi yamusatiriye, ntiyayahaye umwanya ngo abanze kubitekerezaho ahubwo yarirutse. byaramukijije. 

Murakoze, Uwiteka atugirire neza

...