50. Ririmb’ inkuru nziza

1. Ririmb’ inkuru nziza: Iman’ ikunda bose
Wigishe ya maraso yatwejej’ imitima
Uvug’ iby’ iyo mpano, yuko twahaw’ Umwana
Gend’ uvug’ iyo nkuru ku bantu bose.

Gusubiramo
Yesu ku musaraba yadupfiriye twese
Yatwujuje n’ Imana, ni yo Data wa twese
Wa mwenda war’ ahera, nziko watabutsemo
Jye nawe, none twugururiw’ inzira

2. Abababaye bose, gend’ ubariri mbire
N’ abari mu ntambara cyan’ abageragezwa
Ririmba mu misozi, vug’ iyi nkuru nziza,
Yuko Yes’ a bashaka kubw’ urukundo

3. Mu mwijim’ uririmbe, naho hatav’ izuba
Bos’ ubaririmbire, bos’ uko bamerewe,
Mu gitond’ uririmbe, no ku manywa y’ ihangu
Shim’ Umukiza nubw’ ijoro riguye

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...