5. Sinzibagirwa igihe nakizwaga

(Yaririmbwe na Papi Clever na Dorcas. Ushobora kubashimira ukanda hano ukajya kuri youtube channel yabo)




1. Sinzibagirw’ igihe nakizwaga,
Ubwo Yesu yinjiraga muri jye
None mu mutima wanjye huzuye
Ishimwe nshimir’ Umukiza wanjye

Gusubiramo (Ref)
N’ igitangaza, n’ igitangaza, Kuko nahaw’ agakiza ku buntu
N’ igitangaza, n’ igitangaza, Jye mu nyabyaha nahaw’ agakiza


2. Mu magana menshi y’ abanyabyaha,
Yantoranijemo ngo mb’ inshuti ye
Narabohowe ndamuririmbira,
Zaburi nyinshi mu mutima wanjye

3. Koko yamfiriye ku musaraba,
Ng’ umutima n’ umubiri bikizwe,
N’ urukundo n’ ubuntu butangaje,
Byatumye yitangir’ umunyabyaha.

4. Namanukiwe n’ Umwuka w’ Imana,
Anyuzuzamw urukundo rukwiye,
Nuzuy’ impundu mu mutima wanjye,
Abatirish’ imbaraga z’ ijuru.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...