Gushyenga, gutebya, urwenya, n'ibindi biganiro cyangwa ibikorwa bigamije gusetsa, ubwabyo muri byo si icyaha. Ariko rero, Abakristo bagomba kwitondera mwene ibyo biganiro, kuko hari umurongo ntarengwa. Hari ibyo Bibiriya yita "Ibiganiro bibi".
Abagalatiya 5:21, Bibiriya ishyira ibiganiro bibi mu mirimo ya kamere.
Abaroma 13:13, Bibiriya itubuza kugira ibiganiro bibi.
Inshuro nyinshi mu ijambo ry'Imana, Bibiriya idushishikariza kurinda ururimi rwacu. Imigani 18:21, Bibiriya igira iti: "Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza. Abarukunda bazatungwa n'icyo ruzana".
Muri make habaho ibiganiro no gusetsa bishobora kunezeza abandi kandi bitabaye icyaha. Umwanditsi w' Imigani 17:22 yavuze ko Umutima unezerewe ari umuti mwiza. Ibyo bisobanuye ko iyo umutima wawe unezerewe, ushobora kubera umuti uwari ufite umutima ubabaye. Aho nta handi bica ni mu biganiro byururutsa imitima. Ariko hariho n'inzenya zidakwiriya abakristo. Mu buryo butomoye kandi budasubirwaho, Bibiriya itubuza gusohora mu kanwa kacu ijambo ryose riteye isoni ( Abefeso 4:29).
Amagambo yacu agomba guhesha Imana icyubahiro igihe cyose. Kugira amashyengo ashobora gukomeretsa abandi tugomba kubyirinda, kabone n'aho waba ubikoze nta kibi ugambiriye. Umudendezo w'umwe ntugomba kubera undi ikigusha.