0 like 0 dislike
316 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Abantu bamwe bakunze kurota basambana, ndetse bakwicura bakagaragaza ibimenyetso nk'iby'umuntu wasambanye koko! Abandi barabyuka mu gitondo, cyane cyane abakiri bato, bagasanga biroteyeho, kabone nubwo baba batibuka inzozi barose! Abo bibayeho bakibaza niba ari icyaha. Mu cyongereza ibi babyita "wet dream" cyangwa "nocturnal emission."

Muri Bibiriya, isezerano rya kera, umuntu nk'uyu yafatwaga nk'uhumanye, agasabwa kwiyeza mbere yo kugaruka mu bandi. Abalewi 15:16 hagira hati "Kandi intanga z'umuntu nizimuvamo, yiyuhagire umubiri wose, abe ahumanye ageze nimugoroba" Gutegeka kwa kabiri 23:11 (23:10 muri versions zimwe na zimwe) Bibiriya igira iti: "Muri mwe nihaba umugabo wahumanijwe n'ibyamubayeho nijoro, azave mu rugerero ye kuhagaruka. ariko nibujya kwira yiyuhagire, izuba ryamara kurenga akagaruka mu rugerero"

Iki kibazo mutwemerere tukirebere hamwe mu bintu bibiri: kurota usambana, n'ikindi abakiri bato bakunze kwita kwiroteraho. Abo bibayeho usanga bagira ipfunwe baterwa no kwibaza niba ari icyaha. Bakibaza bati ese byakwitwa icyaha gute mu gihe nta bushobozi dufite bwo guhitamo ibyo turota n'ibyo tutarota?

Urebeye ku miterere ya muntu, koko ni byo ko udashobora guhitamo ibyo urota n'ibyo utarota. Iyo uryamye ugasinzira, ubwonko burakomeza bugakora mu buryo buturenze. Ariko rero, ibihurizwaho n'abahanga n'abashakashatsi muri rusange, ni uko inzozi ari amashusho agaruka ajyanye n'ibintu watekerejeho cyane, ibyaguteye ubwoba cyane, ibiguhangayitse cyane...... n'ibindi byagufashe umwanya munini ku manywa cyangwa mu gihe cya hafi gishize. 

iyo ukunze umuntu cyane, bituma umutekerezaho umwanya munini ku manywa, ntibitangaje ko nijoro wamurota. Iyo utinya inzoka ugahura na yo ku manywa, ntibitangaje ko nijoro wayirota. 

Iki kibazo turagisubiza mu nguni 2: 

1. Inzozi warose ubwazo sicyo kibazo, ahubwo ikibazo ni ibyaguteye kurota izo nzozi. Niba ku manywa                     wagaburiye ubwonko bwawe ibitekerezo bibi, ibiganiro bibi n'amashusho y'urukozasoni, aho ni ho ikibazo             giherereye. Ntiwatangara ubonye nijoro urose usambana, cyangwa se wabyuka ukagaragaza ibimenyetso           nk'iby'umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina.  Aho rero, inzozi ubwazo si icyaha ahubwo ni ingaruka                 z'icyaha.  Niba ibi bikunze kukubaho, genzura neza ubuzima ubayemo. Niba uri Umukristo, cunga neza               ubusabane ufitanye n'Imana, ibitekerezo byawe, ibiganiro byawe..... urebe niba bitariho umugayo. Bibiriya           yera Abafiripi 4:8 hagira hati "Ibisigaye bene data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo                       gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose, n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso           nziza kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira."  

    Muri rusange, bene izi nzozi zigaragaza ubuzima urimo mu buryo bw'Umwuka. 

2.  Niba uzi neza ko ibi tumaze kuvuga haruguru atari ibyawe, ariko ukarenga ukarota usambana, cyangwa wabyuka mu gitondo ukibonaho ibimenyetso nk'iby'uwakoze imibonano mpuzabitsina, iki ni ikbazo gikomeye kandi gikeneye deliverance (isengesho ribohora), kuko biraterwa n'ibyo bita mu ndimi z'amahanga "Mari de nuit", "femme de nuit" (Nocturnal husband, nocturnal wife). Mu kinyarwanda ni "Abagore ba nijoro" cyangwa "abagabo ba nijoro." Ibi biterwa n'ibitero byo mu buryo bw'umwuka. Ni ibitero by'abadayimoni. Ugomba gushaka umukozi w'Imana akagusengera by'umwihariko, akagukorera deliverance. 

Narangiza nkubwira ko mu isezerano rya kera harimo amategeko menshi yitwa y'imihango n'imigenzo. Ntugendere ku byanditswe natanze haruguru ngo utekereze ko niba byakubayeho nijoro uhumanye. Gusa igikwiye ni ugusesengura imibereho yawe ukareba niba ihura n'imibereho y'Abera, kuko muri rusangee umubiri ukora ibijyanye n'ibyuzuye mu mutima (Matayo 12:34)

Imana ibahe umugisha.

Ikindi kibazo wasoma: Ese kwikinisha ni icyaha? kanda hano urebe igisubizo.

...