0 like 0 dislike
412 views
in Ibibazo byerekeye ku cyaha by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Bibiriya yera, Mariko 3:28-29 yesu ubwe yaravuze ati: "Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n'ibitutsi batuka Imana, ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy'iteka ryose"

Ukurikije uko yesu ubwe abivuga, icyaha kitababarirwa ni ugutuka Umwuka Wera. Buri cyaha kindi cyose, uko cyaba gisa, uko cyaba kingana, yewe kabone n'ubwo waba waratutse Imana, uzabibabarirwa nusaba Imana imbabazi, ariko nuramuka ututse Umwuka Wera, bizaba birangiye, nta mbabazi. UMUNTU ATUKA UMWUKA WERA ATE?

Igihe Yesu yavuze iri jambo rikomeye, yaribwiye Abafarisayo. Aba bari bariboneye n'amaso yabo ibikorwa bya Yesu n'ibitangaza bye, bari barumvise inyigisho ze, amaso yabo n'amatwi yabo yabaye umugabo wagombaga guhamya umurimo wa Mwuka Wera, ariko barenze kuri ibyo ahubwo bagahamya ko yesu akora ibyo byose abikoreshejwe n'umukuru w'abadayimoni witwa Belzebuli. Ibi ntabwo Abafarisayo babitewe no kutamenya cyangwa ubujiji, bari bazi neza ko yesu ari we Mesiya, ariko banze kumwakira ku bwende bwabo. Bari bazi neza ko ubuhanuzi bwari burimo gusohorera mu maso yabo. Nyamara birengagije ibyo byose bahitamo kwiziba amatwi ngo batumva ukuri kuzanwa na Mwuka Wera. Nyamara Yesu we azi uburyo yasize icyubahiro cye aza kubakiza, kwanga kumwizera yabibonaga nk'icyaha kidashobora kubabarirwa.

Muri iyi minsi yacu, Umwuka Wera ari ku murimo mu isi yose, kandi nk'uko tubisanga muri Yohana 16:8, afite umurimo wo "gutsinda ab'isi, kubemeza iby'icyaha no gukiranuka." igihe umuntu ahisemo kwanga kumvira umwuka wera, akanga kwizera yesu, aba ahisemo kurimbuka mu kimbo cy'Ubugingo.

Imana yategetse ko uburyo rukumbi bw'agakiza bubonerwa mu Mwana wayo Yesu gusa. Nta handi. Mu buryo budasubirwaho, imbabazi zibonerwa muri Yesu gusa. Kwirengagiza Umucunguzi rukumbi twahawe, nta buryo bundi bundi bw'agakiza uba usigaranye. Kwanga imbabazi z'Imana, Imana ntiyabyihanganira.

MURI MAKE: Icyaha kitababarirwa ni ukuva muri uyu mubiri utizeye Yesu kandi yaramubwiwe. Nta mbabazi zihari ku muntu urinda apfa atizeye kandi yarabwiwe.

Abantu benshi babana n'ipfunwe ryo gukeka ko baba barakoze icyaha kitababarirwa, bakibwira ko nta byiringiro bisigaye kuri bo. Icyo Satani yifuza ni uko mwene abo bantu batakaza icyizere cyose, ku buryo bagera n'aho bakeka ko ntacyo bimaze gusaba Imana imbabazi. Nyamara hari inkuru nziza ku munyabyaha igihe cyose agihumeka: Niyegere Imana na yo izamwegeera (Yakobo 4:8). Aho ibyaha bigwiriye, ninaho ubuntu burushaho gusaga (Abaroma 5:20) . Niba hari umutima waguciraga urubanza, uyu munsi wizere ko kuva ukiriho, nturakora icyaha kitababarirwa. Imana iragutegereje n'amaboko arambuye. Ariko nuramuka uvuye muri uyu mubiri utizeye Yesu, nta mahirwe yandi, bizaba birangiye, uzaba ukoze icyaha udashobora kubabarirwa. ibyo abandi bazagukorera nyuma yaho ntacyo bizaba bimaze.

Imana ibahe umugisha

by
0 0
Ni ba nsomye neza numvishe ko gutaka umeuka wera bingana no kuva muruyu mubiri utakiriye yesu

Ariko gutuka umwukawera ntabwo bigaraga yemo neza niba ARI UGUPFA UTIHANNYE (utahawe ubugungo buhoraho)
...