49. Tuzanezerwa cyane mw ijuru
1. Tuzanezerwa cyane mw ijuru
Har’ ibyicaro by’ abahiriwe
Tuzasingiz’ Umukiza wacu
Kandi tuzabana n’ lmana
Gusubiramo
Tuzanezerwa, Turamy’ Umukiza
Imbere y’ Imana mw ijuru
Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza
Mu gihe tuzagerayo
2. Mur’ iyi s’ umunezero waho
Kensh’ uhinduka kub’ amaganya
Ariko mw ijuru nta maganya
Nta mubabar’ uzahagera
3. Iyo gushidikanya n’ ibyago
Bigiye kudindiz’ urugendo
Tuzuburir’ amaso mw ijuru
Ni ho dufit’ umunezero