Bibiriya ntabwo ivuga mu buryo butomoye ibyerekeye no kubetinga cyangwa gukina imikino y'amahirwe.
Ariko rero, Bibiriya iratuburira ku byerekeranye no gukunda amafaranga (1 Timoteyo 6:10 "Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi")
Bibiriya kandi nanone, itubuza gushaka gukira vuba: mu Migani 13:11 Bibiriya ivuga ko umuntu urundarunda ubutunzi bwe avunika ari we uzunguka. Version LouiS Second mu gifaransa iravuga iti: La richesse mal acquise diminue, mais celui qui amasse peu à peu l'augmente. Mu cyongereza version BBE iravuga iti "Wealth quickly got will become less ...."
Dushobora rero kwemeranya ko kubetinga cyangwa gukina imikino y'amahirwe bishingiye byanze bikunze kuri ibi bintu bibiri cyangwa kimwe muri byo:
- Urukundo rw'amafaranga cyangwa
- Gushaka gukira vuba
Ikindi kandi, ni uko inararibonye zabikozemo ubushakashatsi, zasanze bigoye cyane ko wakizwa cyangwa ngo utezwe imbere n'imikino y'amahirwe. Ba nyiri iriya mikino bashobora kuzakwereka umuntu umwe cyangwa 2 bagwiriwe n'amahirwe y'imbonekarimwe, ariko kugirango uzisange muri abo 2 biragoye cyane. Ni ikibazo cya statistics, amahirwe ni make cyane, abakina iyi mikino icyo bakora ni ugutakaza amafaranga hato na hato.
Ikindi kandi abakina iyi mikino bakwiriye kumenya, ni uko iyo ukinnye ugatsindwa rimwe, muri wowe uhita wibwira ko niwongera gukina noneho uri butsinde ukagaruza n'ayo wari watakaje mbere, nabwo ukongera ugatsindwa, ukongera ugakina bwa gatatu, gutyo gutyo ...... kugeza igihe urundukiye. Kandi iyo utsinde rimwe, nabwo uhita wibwira uti: " reka nongere nunguke kurushaho...... kugeza ubwo n'ayo wari wabonye wongera kuyatakaza."
Bibiriya ntawo ikora urutonde rw'ibyaha. Kuba ikintu kitanditse muri Bibiriya nk'icyaha, ubwabyo ntabwo bihagije ngo twemeze ko tucyemerewe. Pawulo we ati: "Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. (1 abakorinto 10:23 ; 6:12" )
Abantu bamwe bakunze guhuza kubetinga no kuba muri Bibiriya hari ahantu heshi hagiye hakoreshwa tombola kugirango bamenye aho ibintu byerekeza. Aha hakoreshwaga ijambo "ubufindo": Nk'ingero, Igihugu cya Kanani cyagabanijwe imiryango 12 hakoreshejwe ubufindo (kubara 33:54), Nehemiya yakoresheje ubufindo kugirango hamenyekane abazatura muri Yerusalemu imbere, Mu Migani 18:18 Bibiriya iravuga ngo Ubufindo bumara impaka, Yewe no mu isezerano rishya, intumwa zakoresheje ubufindo kugirango zimenye uwagombaga gusimbura Yuda. Gusa, aha hose hakoreshejwe ubufindo kugirango bakiranure impaka nk'uko Bibiriya ibivuga, nta na hamwe higeze hakoreshwa ubufindo kugirango umuntu abone indamu cyangwa ubutunzi.
Bamwe baribwira bati "reka tubetinge, nidutsinda tuzazana amaturo mu rusengero duteze imbere umurimo w'Imana ...." n'ibindi nk'ibyo. Ariko abakristo bakwiriye kumenya ko isi n'ibiyuzuye ari iby'Imana, Imana ntabwo yigeze inanirwa guteza imbere umurimo wayo ikoresheje inzira zo mu mucyo. Ese Imana izanezezwa n'uko twacuruje ibiyobyabwenge tukazana amaturo mu rusengero? Cyangwa n'uko twibye muri bank tukazana icyacumi cy'ayo twamennye mu mutemenwa? igisubizo ni OYA. Uko niko Imana itazanezezwa n'amafaranga abakire bazazana bayibye abakene mu mikino y'amahirwe.
Mu Baheburayo 13:5 Bibiriya iravuga iti: "ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo muge munyurwa n'ibyo mufite...."