Isengesho ni iki? Igisubizo cyihuse kuri iki kibazo ni: Isengesho ni ukuvugana n'Imana. Isengesho ritandukanye no gutekereza cyane (Meditating). Ni ikiganiro kiba hagati y'umuntu n'Imana yamuremye. Isengesho ni yo nzira ya mbere Abizera bahawe yo kumenyesha Imana amarangamutima yabo no kubaho mu busabane bweruye hagati yabo n'Imana.
Isengesho rishobora kumvikana kimwe n'uko rishobora gukorwa bucece. Rishobora gukorwa hagati y'umuntu umwe n'Imaba, cyangwa hagati y'abantu benshi (group) icyarimwe n'Imana. Isengesho ryiza hari ibintu 3 by'ingenzi rigomba kuba ryujuje:
1. Buri sengesho ryose ritegerezwa gukorwa mu kwizera. (Yakobo 1:6 Ariko rero, asabe yizeye ari ntacyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga ushushubikanwa. Umeze atyo, ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana).
2. Buri sengesho ryose rigomba gukorwa mu izina rya Yesu (Yohana 16:23 ..... Ni ukuri ni ukuri, ndababwira ukuri yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.)
3. Ukubaho k'Umwuka Wera n'imbaraga ze (Abaroma 8:26 Uko ni ko n'Umwuka Wera adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa.)
4. Gusengera mu bushake bw'Imana (1 Yohana 5:14 "Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka"
5. Gusengera mu ijambo ry'Imana (Ntukirirwe wirushya usengera ikintu Imana yarangije kubuza mu ijambo ryayo)
Tugendeye kuri ibyo bisobanuro byo hejuru, umuntu yatanga incamake y'igisobanuro cy'isengesho: Ni ubusabane mu kuvugana n'Imana nka Data, bukozwe mu izina rya Yesu nk'Umwana, tubifashijwemo n'umufasha twahawe ari we Mwuka Wera.
Bibiriya ishishikariza abera gusenga kuko Imana izi neza ko bidufitiye umumaro. "1 Abatesaloniki 5:17 Musenge ubudasiba." Abafilipi 4:6 "Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima". Ni byo, Imana yifuza ko tuganira na yo kuri buri cyose: Si ibigoye gusa, si ugusenga kuko uguwe nabi gusa, si no gusenga kuko wishimye gusa, ni buri gihe, kuri buri kintu cyose. Umunsi wose twakagombye kuguma mu busabane n'Imana. Bamwe baribaza bati "Ese ibyo birashoboka?" Yego birashoboka, kuko ni ngombwa gutandukanya "gusenga" no "kuba mu mwuka w'ubusabane".
Isengesho, ni yo nzira Umwizera aganiriramo n'Imana. Gusenga si igusaba gusa, dusenga kugirango tunaramye Imana, tuyihimbaze, tuyibwire uburyo tuyikunda. Dusenga kugirango twishimire mu kubaho kwayo kandi tuyimenyeshe iby'ubuzima bwacu. Dusenga kugirango tuyigishe inama kandi tuyisabe ubwenge. Imana inezezwa cyane n'ubu busabane hamwe n'abana bayo, kimwe n'uko natwe tunezezwa no gusabana n'abana bacu.
igihe dusenga, tumenyesha Imana ibyo twifuza kubona biba mu buzima bwacu. Gusa, usenga wese agomba kwibuka iri jambo: "Ntibibe uko njyewe nshaka, ahubwo uko wowe ushaka". Kirazira rwose gusenga dusunitswee n'irari ryacu: Aho ntituzasubizwa. (Yakobo 4:3 "Murasabwa ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi")
Dusoza, twababwira ko Bibiriya irimo ingero nyinshi z'amasengesho akwiriye. Inzu y'Imana ni inzu yo gusengeramo (Mariko 11:7) kandi abana b'Imana bagomba kuba abantu basenga.
Imana ibahe umugisha