47. Ni igihe gito intambara igashira

Iyi ndirimbo, abahanzi benshi barayiririmbye. wahitamo audio ushaka.



1. By Papi Clever na Dorcas Kanda hano umushimire

2. By Uwimana Aime&Chance Kanda hano ubashimire

============Amagambo yayo===========

1. N’ igihe git’ intambar’ igashira
N’ igihe git’ umurab’ ugacyahwa
Noneho nkarambik’ umutwe wanjye
Muri rwa rubavu rwa Yes’ unkunda
Mw ijuru ntihazageramw ibyaha,
Ni cyo gituma huzuy’ amahoro.

2. Umubabaro n’ uw’ igihe gito
Ijoro, na ryo n’ iry’ igihe gito
Ndirira kenshi mur’ iyi si ndimo
Ariko nuko ntarabona Yesu
Hazabahw igitondo gihoraho,
Ni bgo ntazongera kurir’ ukundi.

3. N’ igihe gito ngifit’ umuruho
N’ igihe gito nkazabona Yesu
Ni bgo nzaba ntandukanye n’ ibyago
Nzaba mbumbatiwe mu maboko ye
Nzi ko mw jjuru hatab’ umwijima
Habah’ umucyo uhorahw iteka.

4. Noneho nta cy’ umubabar’ untwaye,
Kuko nzawibagirirwa kwa Yesu
Nubgo ngifite kubabazwa mw isi
Mw ijuru nta mubabaro n’ urupfu
Iman’ izahanagur’ amarira,
Izavanah’ umubabaro wose.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

578 questions

157 answers

69 comments

18.3k users

...