46. Yes’ ubu tukuragij’ uyu mwana
1. Yes’ ubu tukuragij’ uyu mwana
Turakwinginze umuturerere
No kubw’ ubuntu bawe, buri munsi
Umuduher’ umugisha, Yesu
2. Mw isi huzuyemw ibigusha byinshi
Harimw ibyago byinshi bidutega
Ub’ umwungeri w’ uyu mwana, Yesu
Umuyobore, umuber’ inshuti
3. Yesu, kubg’ urukund’ umukomeze
Mufashe ntananirirwe mu nzira
Kand’ umurinde kubg’ ubuntu bgawe
Ahore mu maboko yawe Yesu.
4. Umwohererez’ umucyo w’ ubuntu
Umuh’ amazi yawe y’ ubugingo
Turakwinginga cyane Mwami Yesu:
Rindir’ umwana wacu mu mahoro