0 like 0 dislike
186 views
in Ibibazo ku buzima bwa Gikristo by (16.9k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.9k points)

Uretse no kuba Bibiriya itadusaba kwibagirwa ibyahise, ubwabyo ntibinashoboka kuko umuntu ntakoze nka mudasobwa aho umuntu akanda bouton agasiba ibyo adakeneye.

 Umukristo se yakora iki cyangwa yakora ate ngo yibagirwe ko mu myaka 5 ishize yapfushije umwana? Ubu urimo gusoma iyi article, wakora iki cyangwa wakora ute ngo wibagirwe uko umunsi w'ejo hashize wari umeze?

Hari icyanditswe bamwe bakunze gufata nk'aho Bibiriya idusaba kwibagirwa ibyahise tugatumbira iby'imbere gusa, kiri mu Bafilipi 3:13 aho Pawulo agira ati: "Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere." Ese muri iki cyanditswe Pawulo arimo kudusaba kwibagirwa ahahise nk'uhanagura ikibaho? Ni byiza kubanza kureba imirongo ibanziriza uwo dushyize hejuru: Pawulo yabanje kwerekana impamvu nyinshi zakamuhesheje kumvirwa no kubahwa mu maso y'Abayuda, nk'urugegero, ku mironogo ya 4-6 aragira ati "Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha. [5]Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw’Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w’Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by’amategeko. [6]Ku by’ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo."

Nubwo Pawulo akora urutonde rw'ibyakamuhesheje kuba akwiriye mu maso y'abantu, ibyo byose abihindura ubusa ku murongo ukurikiyeho wa 7-8 "Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, [8]ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo."

Amashuri yize, gukebwa yakebwe, amategeko yakurikije, ishyaka yagize, gukiranuka ku bw'amategeko.... ibyo byose bigize amateka ya Pawulo yaje gusanga ntacyo bimugira cyo ugereranije no kwizera Yesu. Tutitaye ku kuba twari beza cyangwa babi cyera, twese tugomba kuza kuri Yesu mu buryo bumwe: Kwizera, kwatura, kwihana no guca bugufi tukemera ko tutari dukwiriye kugirirwa izo mbababazi. Iyo Pawulo avuga ati "Nibagirwa ibiri inyuma ngasingira ibiri imbere", ntabwo aba avuga ko yasibye mu bwonko bwe ibyabaye mu mateka ye, kuko ntiyigeze abyibagirwa aranabivuga. None se yaba yarabyibagiwe yarangiza akabivuga? Ahubwo aba avuga ko atakiri imbohe y'amateka ye, ibyamubayeho cyera ntibimuraje ishinga, si byo yitayeho ahubwo yitaye ku mateka ye mashya muri Kristo Yesu. 

Ubwonko bwacu bubitse amamiriyoni y'amakuru y'ibyahise, kugerageza kubihanagura byaba ari ukwivunira ubusa, ntibishoboka. Icyo Pawulo avuga ni uko ibyo byose n'ubwo bikiri mu bwonko bwacu, ntibikwiriye kutubera umugozi utubohera mu mateka, tugomba gutumbera iby'ubuzima bushya twaboneye muri Kristo Yesu.

Ahubwo rero, Imana yagiye isaba Abisirayeli inshuro nyinshi kutibagirwa, bagahora bibuka iby'amateka yabo ariko batabaye imbata yabyo. Gutegeka kwa kabiri 9:7 "Ujye wibuka, ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu, uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka." Umwanditsi wa Zaburi ya 77 (Asafu) na we ati "Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera." (Zaburi 77:11) 

Muri make, ntabwo Bibiriya idusaba kwibagirwa ibyahise ahubwo idusaba kutaba imbata zabyo. Ahubwo idusaba kwibuka no kuzirikana ibyo byose bidufasha mu buryo bw'Umwuka no ku bw'icyubahiro cy'Imana. Abenshi muri twe dukurura inyuma yacu amateka atari meza, ariko iyo satani agerageje kubidukubitisha tumubwira ko uretse n'ibyo azi, hari n'ibindi byinshi ariko byose Yesu yarabitubabariye, dore ko Imana ubwayo idashobora kubidukubitisha cyangwa kubiducyurira: Abaheburayo 8:12 "Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

Murakoze, uwiteka abagirire neza.

...